Dr Rose Mukankomeje yahakanye ibyaha byose aregwa
Dr Rose Mukankomeje yagaragaye mu rukiko ahakana ibyaha byose aregwa, n’ubwo amajwi yafashwe mu biganiro yagiranye n’uwitwa Bisamaza Prudence kuri telefoni ari nayo ashingirwaho ibyaha byose aregwa, yemera ko ari aye koko.
• Humvishwe amajwi avuga ako ari aya Mukankomeje aburira uwakorwagaho iperereza
• Ibyaha Mukankomeje aregwa bifitanye isano n’ifungwa ry’abayobozi b’Akarere ka Rutsiro
• Ubushinjacyaha bwasabiye Dr Rose Mkankomeje gufungwa iminsi 30
• Dr Mukankomeje yahakanye ibyaha byose aregwa
Ubwo hatangiraga kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, kuri uyu wa Gatatu nyuma ya saa sita, Ubushinjacyaha buhagarariwe na Rudatinya Gaspard bwamenyesheje Dr Mukakomeje uyobora Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije, REMA, ko ashinjwa Ubufatanyacyaha mu kumena ibanga ry’akazi, gusibanganya ibimenyetso no gusebya inzego za leta.
Ni ibyaha Ubushinjacyaha buvuga ko yabikoreye mu biganiro yagiranye n’uwitwa Bisamaza Prudence mu bihe bitandukanye, uyu akaba ari rwiyemezamirimo ufite ikiko gikorana na REMA mu kurwanya ko amashashi yinjira mu Rwanda.
Ubushinjacyaha bwavuze ko mu gihe inzego zibishinzwe zakoraga iperereza ku byaha bya ruswa byakekwaga ku bayobozi b’Akarere ka Rutsiro bijyanye n’amasoko yatanzwe n’akarere, hari abantu baketswe barimo Bisamaza, bacaga mu nzego zose bashakisha uburyo abo bayobozi barekurwa byanashoboka bagacikishwa, bityo hashyirwaho uburyo bwo gushakisha abashaka gutuma ibyaha bidakurikiranwa.
Umushinjacyaha ku rwego rw’igihugu, Ruberwa Bonaventure, yaje gutanga uburenganzira bwo kumviriza telefoni ya Bisamaza n’uwitwa Twagirayezu Sosthene.
Mu biganiro hagati ya Bisamaza na Mukankomeje, nk’uko ayo majwi yakinwe mu rukiko abyumvikanisha, Mukankomeje amuburira ko ari gukurikiranwa ndetse ibiganiro bye kuri telefoni bikumvirizwa.
Hari n’ahandi Mukankomeje yumvikana amubwira ati “Reka rero nkubwire. Rwose ngusabe nk’umuvandimwe, dosiye ya Murenzi yiveho kuko ntabwo bimeze neza.” Hari aho amubwira ati “Abo bantu barabihagurukiye, ubu barabumviriza, mwese muri kuri map”.
Ni ibiganiro kandi byumvikanamo ijwi Ubushinjacyaha buvuga ko ari irya Mukankomeje ndetse na we ntarihakane, ribwira Bisamaza riti “Baragufite ku majwi ibyo wavuganye na DAF w’Akarere byose barabifite …” Hamwe bavuganye agiye kujya mu Nteko, ahandi bavugana agiye kujya mu Mwiherero.
Muri ayo magambo niho Ubushinjacyaha bwavanye ibyaha byose.
Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba Dr Mukankomeje yarabwiwe ko Bisamaza Prudence ashakishwa ndetse anumvirizwa, na we akajya kubimubwira, ariho havuye icyaha cyo kumena amabanga y’akazi.
Icyaha cyo kuzimangatanya ibimenyetso na cyo ngo gisangwa muri ayo magambo, nk’aho yabwiraga Bisamaza ati “Bakuriho, rekeraho n’iyo telefoni wenda uzayihindure, ibyo wakoze warabikoze…”
Icyaha cyo gusebya inzego za leta ngo ni nk’aho yabwiraga Bisamaza ati “Bariya bantu barasaze, ibyaha by’ubujura barabihagurukiye”, ari na ho Rudatinya Gaspard wari uhagarariye ubushinjacyaha yahereye agira ati “Urasanga ari abantu bo ku Rwego rw’Umuvunyi, ni bo basaze, ni bo bashakaga ibimenyetso”.
Ni ibintu byatumye Dr. Mukankomeje asa n’umwenyura areba Ubushinjacyaha.
Ubushinjacyaha bwanavuze ko Dr. Mukankomeje ibyo byaha yabifatanyije na bamwe mu bashinzwe iperereza muri iyo dosiye y’abayobozi ba Rutsiro, kuko hari abantu babimubwiye na we akabivuga.
Ubushinjacyaha bwasabiye Dr Mukankomeje gufungwa iminsi 30 kugira ngo hizerwe ko atatoroka aramutse arekuwe cyangwa ngo abangamire iperereza, kuko ngo yaburiye Bisamaza agacika ubutabera.
Mukankomeje yahakanye ibyaha byose aregwa
Dr Mukankomeje utigeze ahakana ko amajwi yumviswe mu rukiko ari aye bwite, yemeye ko yavuganye na Bisamaza amubwira nk’umuntu uhagaze ku byo avuga ko bamwumviriza ariko ngo yamugiraga inama zo kuva mu byo yari arimo, aho kwivanga mu idosiye iri gukurikiranwa n’inkiko.
Mukankomeje yavuze ko nta shingiro ryo gusabirwa gufungwa by’agateganyo, anashimangira ko nta banga yamennye kuko ngo ntaryo yabwiwe cyangwa se ngo habe hagaragazwa n’ababimubwiye.
Yavuze ko atari umukozi mu bushinjacyaha cyangwa mu rwego rw’Umuvunyi, atari azi iperereza ryakorwaga, gusa ngo yari ko Bisamaza yashakaga gutangira ingwate Murenzi Thomas ngo afungurwe by’agateganyo, ari na byo yamubuzaga gukora.
Hari aho yagize ati “Ntabwo ndi injiji cyangwa umuntu w’ubwenge bukeya ngo mbe nzi ko umuntu bamwumviriza ngo nanjye muhamagare mubwira nti rorera”, uretse kuba yarashakaga kugarura Bisamaza, akareka ubutabera bugakora akazi kabwo.
Uwunganira Dr Mukankomeje Me Mudahemuka Tharcisse, yavuze ko nta bimenyetso bigaragaza ko hari icyaha uwo yunganira yakoze cyabayeho, bityo ngo kumusabira gufungwa by’agateganyo nta shingiro bifite.
Ikindi ngo ni uko Dr. Mukankomeje nta bubasha afite bwakumira leta ngo ikintu ishaka ntikigereho, agasaba ko yarekurwa kuko zari inshingano ze nk’undi Munyarwanda wese kuburira Bisamaza ngo ave mu byo yari arimo, ahubwo ngo iyo atabikora ni bwo byari kubyara ikindi kibazo.
Umwanzuro w’urukiko ku ifungwa n’ifungurwa uzatangazwa ku wa 01 Mata 2016, saa tanu z’amanywa.
• Ibyaha Mukankomeje aregwa bifitanye isano n’ifungwa ry’abayobozi b’Akarere ka Rutsiro
• Ubushinjacyaha bwasabiye Dr Rose Mkankomeje gufungwa iminsi 30
• Dr Mukankomeje yahakanye ibyaha byose aregwa
Ubwo hatangiraga kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, kuri uyu wa Gatatu nyuma ya saa sita, Ubushinjacyaha buhagarariwe na Rudatinya Gaspard bwamenyesheje Dr Mukakomeje uyobora Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije, REMA, ko ashinjwa Ubufatanyacyaha mu kumena ibanga ry’akazi, gusibanganya ibimenyetso no gusebya inzego za leta.
Ni ibyaha Ubushinjacyaha buvuga ko yabikoreye mu biganiro yagiranye n’uwitwa Bisamaza Prudence mu bihe bitandukanye, uyu akaba ari rwiyemezamirimo ufite ikiko gikorana na REMA mu kurwanya ko amashashi yinjira mu Rwanda.
Ubushinjacyaha bwavuze ko mu gihe inzego zibishinzwe zakoraga iperereza ku byaha bya ruswa byakekwaga ku bayobozi b’Akarere ka Rutsiro bijyanye n’amasoko yatanzwe n’akarere, hari abantu baketswe barimo Bisamaza, bacaga mu nzego zose bashakisha uburyo abo bayobozi barekurwa byanashoboka bagacikishwa, bityo hashyirwaho uburyo bwo gushakisha abashaka gutuma ibyaha bidakurikiranwa.
Umushinjacyaha ku rwego rw’igihugu, Ruberwa Bonaventure, yaje gutanga uburenganzira bwo kumviriza telefoni ya Bisamaza n’uwitwa Twagirayezu Sosthene.
Mu biganiro hagati ya Bisamaza na Mukankomeje, nk’uko ayo majwi yakinwe mu rukiko abyumvikanisha, Mukankomeje amuburira ko ari gukurikiranwa ndetse ibiganiro bye kuri telefoni bikumvirizwa.
Dr. Mukankomeje n’umwunganizi we Mudahemuka Tharcisse
Ni ibiganiro kandi byumvikanamo ijwi Ubushinjacyaha buvuga ko ari irya Mukankomeje ndetse na we ntarihakane, ribwira Bisamaza riti “Baragufite ku majwi ibyo wavuganye na DAF w’Akarere byose barabifite …” Hamwe bavuganye agiye kujya mu Nteko, ahandi bavugana agiye kujya mu Mwiherero.
Muri ayo magambo niho Ubushinjacyaha bwavanye ibyaha byose.
Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba Dr Mukankomeje yarabwiwe ko Bisamaza Prudence ashakishwa ndetse anumvirizwa, na we akajya kubimubwira, ariho havuye icyaha cyo kumena amabanga y’akazi.
Icyaha cyo kuzimangatanya ibimenyetso na cyo ngo gisangwa muri ayo magambo, nk’aho yabwiraga Bisamaza ati “Bakuriho, rekeraho n’iyo telefoni wenda uzayihindure, ibyo wakoze warabikoze…”
Icyaha cyo gusebya inzego za leta ngo ni nk’aho yabwiraga Bisamaza ati “Bariya bantu barasaze, ibyaha by’ubujura barabihagurukiye”, ari na ho Rudatinya Gaspard wari uhagarariye ubushinjacyaha yahereye agira ati “Urasanga ari abantu bo ku Rwego rw’Umuvunyi, ni bo basaze, ni bo bashakaga ibimenyetso”.
Ni ibintu byatumye Dr. Mukankomeje asa n’umwenyura areba Ubushinjacyaha.
Ubushinjacyaha bwanavuze ko Dr. Mukankomeje ibyo byaha yabifatanyije na bamwe mu bashinzwe iperereza muri iyo dosiye y’abayobozi ba Rutsiro, kuko hari abantu babimubwiye na we akabivuga.
Mukankomeje yahakanye ibyaha byose aregwa
Dr Mukankomeje utigeze ahakana ko amajwi yumviswe mu rukiko ari aye bwite, yemeye ko yavuganye na Bisamaza amubwira nk’umuntu uhagaze ku byo avuga ko bamwumviriza ariko ngo yamugiraga inama zo kuva mu byo yari arimo, aho kwivanga mu idosiye iri gukurikiranwa n’inkiko.
Mukankomeje yavuze ko nta shingiro ryo gusabirwa gufungwa by’agateganyo, anashimangira ko nta banga yamennye kuko ngo ntaryo yabwiwe cyangwa se ngo habe hagaragazwa n’ababimubwiye.
Yavuze ko atari umukozi mu bushinjacyaha cyangwa mu rwego rw’Umuvunyi, atari azi iperereza ryakorwaga, gusa ngo yari ko Bisamaza yashakaga gutangira ingwate Murenzi Thomas ngo afungurwe by’agateganyo, ari na byo yamubuzaga gukora.
Hari aho yagize ati “Ntabwo ndi injiji cyangwa umuntu w’ubwenge bukeya ngo mbe nzi ko umuntu bamwumviriza ngo nanjye muhamagare mubwira nti rorera”, uretse kuba yarashakaga kugarura Bisamaza, akareka ubutabera bugakora akazi kabwo.
Uwunganira Dr Mukankomeje Me Mudahemuka Tharcisse, yavuze ko nta bimenyetso bigaragaza ko hari icyaha uwo yunganira yakoze cyabayeho, bityo ngo kumusabira gufungwa by’agateganyo nta shingiro bifite.
Ikindi ngo ni uko Dr. Mukankomeje nta bubasha afite bwakumira leta ngo ikintu ishaka ntikigereho, agasaba ko yarekurwa kuko zari inshingano ze nk’undi Munyarwanda wese kuburira Bisamaza ngo ave mu byo yari arimo, ahubwo ngo iyo atabikora ni bwo byari kubyara ikindi kibazo.
Umwanzuro w’urukiko ku ifungwa n’ifungurwa uzatangazwa ku wa 01 Mata 2016, saa tanu z’amanywa.
Dr Mukankomeje imbere y’inteko y’abacamanza
Mukakomeje mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge
Dr Mukankomeje nyuma y’iburanisha