Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Kayumba Christopher nakore nka Rusesabagina kuko arata igihe m’ubutareba bwa Kagame!

Rwanda: Kayumba Christopher yagejejwe mu rukiko aregwa gusambanya ku ngufu. Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, Kayumba Christopher, yagejejwe mu rukiko aregwa icyaha cyo gusambanya umuntu ku gahato no kugerageza gusambanya undi ariko ntabigereho.

Kayumba wanabaye umwarimu wa Kaminuza ahakana ibi birego akavuga ko bihishe impamvu za politiki kuko byavutse amaze gushinga ishyaka rinenga ubutegetsi.

Uru rubanza rwabaye ababuranyi bahuzwa n’ikoranabuhanga rwagombaga kuba rwabaye mu gitondo ariko rwimurirwa ku gicamunsi kubera ikoranabuhanga ryagoranye ndetse n’ubwinshi bw’imanza zari mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bwazanye Kayumba bumusabira gukomeza gufungwa bwamureze icyaha cyo gusambanya ku gahato umukobwa wamukoreraga mu rugo

Bwavuze ko bufite ubuhamya bw’uyu mukobwa wemeza ko yasambanyijwe na Kayumba mu mwaka wa 2014 hatabayeho ubwumvikane.

Ibi kandi ngo byemejwe n’umusore wakoraga akazi k’izamu mu rugo rwa Kayumba.

Ubushinjcyaha bwavuze kandi ko Kayumba yagerageje gusambanya ku gahato umunyeshuri yigishaga muri Kaminuza ariko akamucika atabigezeho.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bufite ubuhamya bw’umunyeshuri utanga ikirego ndetse n’umuyobozi w’ishami ry’itangazamakuru wavuze ko yakiriye ikibazo cy’uyu mukobwa.

Uyu mukobwa kandi ngo yavuze ko hari urutonde rw’abandi bakobwa basambanyijwe na Kayumba ku gahato ariko nta myirondoro yabo yavugiwe mu rukiko.

Inzu y’urukiko Christopher Kayumba aburaniramo

Ubwo yari ahawe ijambo, Kayumba yavuze ko ibirego ari ibihimbano bishingiye ku mpamvu za politiki.

Yavuze ko ikirego cya mbere cyagaragaye ku mbuga nkoranyambaga mu kwezi kwa gatatu k’uyu mwaka nyuma y’umunsi umwe gusa atangaje ko ashinze ishyaka rya politiki ritavuga rumwe n’ubutegetsi.

Kuba ibi birego byarategereje imyaka myinshi mbere yo kujya ahabona, Kayumba asanga ari ho bihurira n’ishyaka yashinze.

Yatunze agatoki icyo yise umugambi wo kumwangisha Abanyarwanda kuko ibirego yita ibihimbano byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga na mbere y’uko bishyikirizwa urukiko.

Mbere y’uko urubanza rutangira, Kayumba yari yabanje kubwira urukiko ko afite inzitizi asaba ko zibanza gukurwa mu nzira mbere y’uko urubanza ruba.

Yavuze ko atigeze ahabwa uburenganzira bwo guhura n’abaganga kandi yari yasabiwe kwitabwaho byihariye.

Yavuze ko yambuwe dosiye ye y’ibirego ntashobore kuyisoma ndetse ngo akaba ataranahawe umwanya wo guhura n’umwunganira mu mategeko bari bonyine.

Ibi ariko umucamanza yabitesheje agaciro avuze ko nta kimenyetso uregwa abitangira.

Christopher Kayumba, impuguke mu itangazamukuru ndetse akaba yararyigishije muri Kaminuza yari aherutse gushinga ishyaka Rwanda Platform for Democracy ritaremerwa gukorera mu gihugu.

Uyu mugabo yakunze kumvikana anenga ubutegetsi buriho mu Rwanda ndetse we akaba avuga ko iyi ari yo mpamvu y’ibirego bimukurikiranye mu rukiko.

Source: BBC Gahuza

Exit mobile version