Mu rubanza rw’abasirikare: Nta mutangabuhamya uzongera kumvwa
*Brg Gen Aloys Muganga wagombaga gutanga ubuhamya ntiyabonetse
*Umucamanza yanzuye ko nta mutangabuhamya uzongera kumvwa.
Kuri uyu wa gatanu mu gitondo BrgGen. Aloys Muganga wagombaga kumvwa nk’Umutangabuhamya ushinja Col.Tom Byabagamba ntiyagaragaye mu rukiko kubera impamvu z’akazi, umucamanza ahita afata icyemezo ko nta mutangabuhamya uzongera kumvwa muri uru rubanza rw’abasirikare bakuru.
Kuri uyu wa gatanu mu rukiko Rukuru rwa Gisirikare i Kanombe, Col Byabagamba n’abo bareganwa bari bitabye urukiko /Ifoto Martin
Ku isaha ya saa 09h 45, Umucamanza Maj. Assimwe Madudu uyobora inteko iburanisha uru rubanza ruregwamo Col. Tom Byabagamba na (Retired) BrigGen Frank Rusagara, n’umushoferi we (Retired) Sgt. Francois Kabayiza, yinjiye mu cyumba cy’iburanisha abwira ababuranyi ko umutangabuhamya atabonetse.
Umucamanza yabwiye ababuranyi ko uyu mutangabuhamya umaze iminsi aza ntabashe gutanga ubuhamya (kubera amasaha yabaga yagiye), atazaboneka vuba.
Umucamanza yahise abwira impande zombi ko icyo urukiko rwashakaga kumva mu batangabuhamya cyunviswe bityo ko ababuranyi bategura imyanzuro y’uru rubanza.
Ni icyemezo gisa nk’icyatunguye abaregwa, aho Col. Byabagamba yahise asobanuza Umucamanza niba ari imyanzuro ya nyuma kuri urubanza, umucamanza amusubiza ko ari ko bimeze.
Me Gakunzi Valery wunganira Col Tom Byabagamba yahise agira ati “Ni ibintu bishya urukiko ruzanye.”
Yahise abwira Umucamanza ko byari bikwiye ko iyi myanzuro yari kuzakorwa igendeye ku byavuzwe n’abatangabuhamya, ariko ko nibura uyu mutangabuhamya wari witabye ndetse akamenyeshwa ababuranyi yari akwiye kumvwa.
Me Valery na Me Nkuba Milton (wunganira Sgt Kabayiza) bari bitabye bonyine, bahise basaba Umucamanza kwiherera bakaganira kuri ibi bari bamaze kumenyeshwa ndetse bakabimenyesha na bagenzi babo (Me Buhuru PC na Me Albert) batari babashije kuboneka.
Nyuma yo kubyumvikanaho, abavoka n’abo bunganira bemeranyijwe ko babanza gutanga imyanzuro mu mvugo inyandiko bakayitanga nyuma.
Iburanisha ryimuriwe ku itariki ya 02 Werurwe 2016, uruhande rw’uregwa rutanga imyanzuro ya nyuma mu magambo.
Martin NIYONKURU
UMUSEKE
http://www.umuseke.rw/mu-rubanza-rwabasirikare-nta-mutangabuhamya-uzongera-kumvwa.html