Perezida Kagame yikubise agashyi maze anenga misiyo abayobozi bahora bajyamo mu mahanga, yirinze kugira icyo avuga ku ngendo ahoramo zurudaca maze avuga amagambo akulikira. Perezida Kagame yatangaje ko abakozi ba leta boherezwa mu butumwa bwo hanze ko izi misiyo bajyamo zagabanywa kuko bituma akazi kadakorwa neza.Ibi yabivugiye mu kigo cya gisirikare cya Gabiro ubwo yatangizaga ku nshuro ya 13 umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu bagera kuri 250.
Mu ijambo rye ubwo yatangizaga ku mugaragaro uyu mwiherero Perezida Kagame yagarutse ku bayobozi bahora mu butumwa bw’akazi limwe bagatumirwa n’ababakeneye ndetse bakagera n’aho bishyura amafaranga y’ubutumwa bagiyemo hanze.
Perezida Kagame ati “ abo babishyurira amafaranga y’ubutumwa ese mujya mwibuka ko mukorera igihugu ko ataribo mukorera?”.
Yanavuze kandi ko hari bamwe mu baminisitiri bajya gutera ibiraka hanze bakitwaza ko bagiye mu butumwa bw’akazi kandi bigiriye mu byabo.
Perezida Kagame yagarutse ku baminisitiri bahora mu butumwa bwo hanze cyane cyane Arusha ariko ntibabone akanya gahagije ko gukorera igihugu. Perezida Kagame yavuze ko bidakwiye ko ahora buri gihe abaminisitiri bose bahora Arusha. Akaba yasabye ko ibikorwa bya EAC byajya bikurikiranwa na Minisitiri ushinzwe ibikorwa bya EAC akaba ariwe uhorayo.
Perezida Kagame akaba yasabye ko Minisitiri ufite mu nshingano ibikorwa bya EAC yagenerwa ubushobozi buhagije noneho u Rwanda rwatumirwa iyi Minisiteri ikaba ariyo yitabira ubwo butumire.
Biteganyijwe ko uyu mwiherero watangiye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12 uzasoza imirimo yawo kuwa mbere tariki ya 14 Werurwe 2016.
Zimwe mu ngingo z’ingenzi uyu mwiherero uzibandaho harimo ibijyanye no guha agaciro inganda k’ibikorerwa mu Rwanda muri gahunda yiswe Made in Rwanda, guteza imbere umwana w’umunyarwanda hitabwa ku burenganzira bwe no kuzamura imibereho myiza ye ndetse no kureba aho icyerekezo 2020 intego zacyo zigeze zishyirwa mu bikorwa.
Source: Inyenyerinews