Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Kagame niyigire k'umukobwa we Ange. Aho gutuka abanditse ibyo adakunze, ajye yisobanura neza nk'umukobwa we!

Ange Kagame ntabyumva kimwe n’abavuga ko ari gutegurwa ngo azasimbure Perezida Kagame
Hashize iminsi itari mike abantu bakomeza kwibaza k’ukuntu umukobwa wa Perezida Kagame Ange kagame akunze kugendana na se mu ngendo zitandukanye akorera hanze. Ibi byatumye abatari bake batekereza ko ngo yaba ari gutegurwa ngo azamusimbure. Uyu mukobwa rero yatangaje ko ibi bitandukanye n’ibyo batekereza.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter Ange Kagame yavuze ko kuba akunze kugendana na se abantu bagakwiye kumenya ko ari ibisanzwe by’umwana n’umubyeyi.

Tugenenekereje mu rurimi rw’Ikinyarwanda icyo yashakaga kuvuga Ange Kagame yagize ati “ iyo mubona ifoto ya Papa nanjye si ukuntegura mu buryo bwa politiki ahubwo ni ukumarana igihe nk’umubyeyi n’umwana.”
Abahanga bavuga ko ari ibisanzwe ko abana b’abakobwa usanga bakunda gusabana na ba se mu gihe ab’abahungu bakunda ababyeyi babo b’abagore. Ni mubyo abafaransa bise “complexe d’Œdipe
Exit mobile version