Maze gusoma ibyo ikinyamakuru Igihe.com cyanditse kuri Apotre Gitwaza Paul nahise mbona ko ari ikimenyetso gikomeye cyuko barimo bamugera amajanja. Dore umutwe wiyo nkuru yanditswe n’ Igihe: “Ibisubizo bya Apôtre Gitwaza ku busambanyi,ubuhemu no gukorana na satani avugwaho.” Kanda hano usome iyo nkuru yose. Imana Gitwaza afite kugeza ubu nuko ari umuntu ukomeye kandi uzwi cyane n’abantu b’imana ayoboye kuburyo njye ntatinya kuvuga ko nyuma ya Kagame ariwe muntu ushobora kuvuga abanyarwanda benshi bamukurikira bagatega amatwi.
Nkuko Radiyo Itahuka yigeze kubivuga mu kiganiro cyabo bigeze kugira mu munsi yashize, DMI yarangije gupanga uburyo bazasenya kiliziya ya Apotre Gitwaza. Zion Temple imaze kuba nini no gukomera kuburyo bimaze gutera ubwoba Kagame n’Intorehamwe. Ese kuki ikinyamakuru Igihe.com kitarabaza Kagame n’izindi Ntorehamwe zirirwa mu busambanyi n’ayandi mabi? Ubu se bataniyehe n’abajya bandika ku mbuga za Interineti ibintu kuri Kagame na Nyiramongi bakora cyangwa bakoze bakiri bato? None se kuki tutarumva babaza niba koko Nyiramongi yarabyaye umwana hanze utari uwa Kagame cyangwa babaze Kagame iby’abandi bagore bahwihwisa yaba yarambuye abandi bagabo?
Apotre Gitwaza rero turamuburira niba azi ubwenge arebe ukuntu yatangira kuryamira amajanja byanamushobokera agatangira kujya asinzira ijisho rimwe rikanuye nk’ingona. Naho kwibwira ko imana yamumanitse ariyo izamumanura ashobora kuba yibeshya kuko Kagame n’Intorehamwe wagira ngo bakorera Shetani barimo kumushinja ko akorera. None abantu bica abasenyeri batatu, wowe urumva ku kumanura byabananiza iki? Akaburiwe n’impongo
Anaclet Rugira
Kigali