Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Kagame n'agatsiko bakomeje gusahura abacuruzi

Mu akagali ka Rwampara abafite za butike bazindutse basabwa amafaranga bigaragara ko adasobanutse,aya mafaranga ari kwakwa buri mucuruzi ngo ni ayo kugurira imyenda abazazenguruka mu ingo zose bareba isuku.
Abantu baribaza ukuntu basanzwe batanga amafaranga y’isuku nyuma ngo ayo kugurira imyambaro abayishinzwe! Baribaza kandi ukuntu umuyobozi azajya yitsamura cyangwa abyuka agahita ashyiraho itegeko ku muturage ngo zana amafaranga adafite aho ateganywa!
Ibi byemezo biza ku ngufu nibyo bitura rubanda mubukene akenshi ugasanga abacuruzi batangije udufaranga duke bahita bazinga utwabo,tutibagiwe n’imisoro ikabije,ibi byose bigaruka no ku muguzi uhaha ahenzwe byanakubitiraho ko no kubona ifaranga mu Rwanda bigoye bigatuma rubanda iteka uburingiti uretse ko n’amakara yabaye ingumi!
Mwizerwa Sylver
 

Exit mobile version