Bwana Paul Rusesabagina wayoboraga impuzamashyaka ya MRCD mu mpine yagejejwe mu rukiko kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha 13 bifitanye isano n’iterabwoba.
Bwana Rusesabagina yamenyekanye cyane nk’ikitegerezo muri filimi yiswe Hotel Rwanda”. Umugabo w’imyaka 66 y’amavuko, yagejejwe ku rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ruri mu murenge wa Kagarama arinzwe bikomeye. Kuva mu nkengero z’urukiko kugeza imbere hari hagoswe n’abapolisi barimo n’abapolisi bakuru.
Ni inkuru itoroheye itangazamakuru kuko byasabaga buri munyamakuru kubanza kugaragaza ko yapimwe icyorezo cya COVID-19, ikindi kandi abakozi bo muri leta bari bafite urutonde rw’abanyamakuru banditse ko bagomba gukurikirana inkuru ya Rusesabagina. Indi mirimo yose yagombaga gukorerwa ku rukiko yahagaze ku buryo abarugana basaba izindi serivisi bahita basubizwa inyuma.
Bwana Rusesabagina araburana yunganiwe. Habanje kuzamuka inzitizi ko ibyaha aregwa byakozwe atari ku butaka bw’u Rwanda, ndetse no kuba urukiko rudafite ububasha bwo kumuburanisha kuko ngo ari umubiligi kuruta kuba umunyarwanda. Ibyo byose urukiko rwiherereye maze rutegeka ko nta shingiro bifite maze rusaba ko ubushinjacyaha busobanura ikirego cyabwo.
Ibyaha Bwana Rusesabagina aregwa bishingira ahanini ku bitero byagabwe ku Rwanda mu bihe bitandukanye bikozwe n’umutwe wa FLN . Uyu mutwe wavugirwaga na Major Callixte Nsabimana “Sankara” wafashwe mu mwaka ushize wa 2019. Uyu aherutse gusaba ko dosiye ye yahuzwa n’iya Rusesabagina yise “Shebuja” bakaburanishirizwa hamwe. Rusesabagina aregwa ko ari we wari ushinzwe ibikorwa byo gukusanya inkunga z’umutwe wa FLN.
Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame aherutse kuvugira mu bitangazamakuru ko abaregwa iby’ibi bitero barimo Rusesabagina, Sankara na Capt Nsengimana bashobora kuzahuzwa umwe akajya ashinja undi. Kugeza ubu ntiharamenyekana aho Rusesabagina yafatiwe, uburyo n’uko yagejejwe mu Rwanda. Ibyo ibigo bitandukanye n’imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa muntu nka HRW ifite icyicaro mûri USA yise ‘Ishimutwa’.