Kagame ntagisinzira ngo ategereje abazamutera baturutse. Ikimenyetso simusiga cy’ubwoba Kagame afite nuko asigaye atembera mu bikari bye yambaye burende mw’ikoti ry’uruhu nkaho atakizera abamurinda n’abaturage aba yasuye.
Ikibabaje nuko aho kubika ubwoba k’umutima we wenyine ubu arimo azerera mu gihugu cyose ahahamura abaturage ko yiteguye intambara n’abazamutera bavuye hanze. Ese niba yizeye ingabo ze n’abashinzwe umutekano ndetse n”abaturage bakaba bakunze ingoma ye, ni ngombwa ko yirirwa aririmba intambara kuburyo agera aho yivamo akamena amabanga y’indwara zidasanzwe arwaye zo kuribwaribwa mu ntoki?
Icyo twabwira Kagame nuko yibeshya cyane yibwira ko abazamutera bazava hanze. Intambara yifuza izaturuka hagati mu gihugu kandi abazaba bahanganye nawe n’abaturage batibona mu butegetsi bwe ubu bamaze kuba benshi. Ikindi nuko iyi ntambara twifuza izaba hadakoreshejwe amasasu n’imbunda nkuko Kagame abyifuza. Ahubwo abo hanze tuzaza tuje kunganira abari mu gihugu kandi tuje muri za ndege ze za Rwanda Air yaguze mu mafaranga yacu yibye!
John Ndamage
https://youtu.be/UT7jgzoOC9M