Ni mu ruzinduko rw’iminsi itatu agirira mu Burasirazuba bw’u Rwanda, kuri uyu wa kane akaba yari mu karere ka Ngoma, nyuma i Rwamagana aza kugirana ikiganiro n’abavuga rikijyana mu Ntara y’Uburasirazuba.
Perezida Kagame mu mpanuro yatanze yavuze ko iterambere nta muntu uriha undi mo impano uretse kurikorera ngo rigerweho.
Yongeye kunenga cyane uburyo hari ibitagerwaho kandi biri mu bushobozi bw’abantu, kubera umuco wo kumva ko abandi bazaguha.
Yagize ati “Amajyambere nta nzira y’ubusamu ihari, amajyambere hari uzayaduha nk’impano? Mu mateka hari aho muzi bayabonye ku ibahati (amahirwe)?. Murasiganya nde?”
Aha Perezida Kagame yavugaga ku mishinga y’iterambere abavuga rikumvikana mu Burasirazuba biyemeje gukora ariko ntiyagerwaho irimo Hotel y’inyenyeri eshatu yubakwa i Ngoma/Kibungo mu mujyi, n’iyitwa EPIC Hotel i Nyagatare zose zananiranye kuzura.
Yagize ati “Kuki ibyo dushobora gukora tubikora igice? Niba dushoboye gukora 30% kuki dukora 15%, ibindi bikajya mu bafatanyabikorwa? Abo bafatanyabikorwa kuki mwumva ko batugomba amafaranga, iyo wumva ko hari uzakuzanira amajyambere, ikibazo kiba kivutse, ni ikibazo cy’imitekerereze.”
Perezida Kagame ngo hari ibyo yumvise ku buryo kutabivuga byaba ari icyaha
Perezida Kagame yavuze ko mu nama y’Abaminisitiri aribwo yabwiwe ko hari abana b’Abanyarwanda banze gukora mu mushinga w’umugiraneza akaba n’umushoramari w’Umunyamerika Howard Buffet, uyu akaba afite umushinga wo gutangiza ibikorwa byo kuhira imyaka i Nasho muri Kirehe ahakunze kwibasirwa n’amapfa akaba azahinga ibigori kuri 1 200Ha zirenga.
Aba banyeshuri ngo bize ku nkunga ya Leta muri Israel ibijyanye no kuhira imyaka (Irrigation), ariko bamwe bageze i Nasho ngo basanga ni mu cyaro batahakorera.
Perezida Kagame ababaye cyane yagize ati “Ibikorwa remezo si ukubyubaka gusa, ni ukugira ngo abantu bahakorere ariko banige. Aba bana bacu twigishije, twatanzeho amafaranga baravuga ngo ntibahaba.”
Yungamo ati “Abenshi mu bavuga ngo ntibahaba, iwabo baba mu nzu ziri munsi y’izo bagenewe kubamo i Nasho, ni inzu abakerarugendo bifuza kuraramo bishyuye n’amafaranga…Umwana w’umunyarwanda, urubyiruko kujya kwinenaguza, yarigishijwe…akararika igitwe ngo ntashobora kuba hariya?”
Perezida Kagame yahise avuga ko uruhare ruri kubayobozi barebera abo bana kandi bamenye ikibazo, ariko ntigihite gikemuka, avuga ko we ubwe azabareba.
Ati “Bimure imirima bayitware i Kigali? Ndashaka kuzahura na bo. Ni bo bavuga ngo Leta yabimye akazi bateza abantu urubwa…”
Urundi rugero rw’ibyo yumvise, ngo ni uburyo hari abanyeshuri bize iby’ubuganga (Medicine) banze gukora Stage mu cyaro ngo barashaka gukorera i Kigali kandi hegeranye na Serena Hotel, ku bwe ngo ibi biratangaje.
Ati “Imico ijyana ite n’amajyambere? Simbyumva….mumpe inama. Kwishyurira umuntu umuhendahenda, yarangiza kwiga agakora ubusa. Amajyambere y’abantu ntashobora guturuka mu macenga, mu gukora ubusa, mu kubeshya, mu kwiratana ubusa…”
Ikindi cyababaje Perezida Kagame, ngo ni uburyo hari abantu bubaka Kigali Convention Center, Leta yasabye ko bashyiramo n’Abanyarwanda mu kazi, ariko amasosiyete yo mu Rwanda bashyizemo akagaragaza imbaraga nke cyane n’ubunebwe ahubwo akadindiza imirimo y’abo banyamahanga.
Perezida yavuze ko hari byinshi Abanyarwanda bageraho kandi ko no guhinduka bishoboka ariko ngo bigenda gahoro.
Kuri iyi ngingo yo kwanga akazi kandi Leta yaratanze amafaranga ku muntu, abenshi mu babyeyi basanze hari uruhare rwabo bakwiye kugira mu gutoza abana gukora kandi bagakorera ahantu hose.
Abikorera basabwe kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu
HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW