Muri iyi minsi y’imvura nyinshi mu bice by’Iburengerazuba bw’u Rwanda umugezi wa Nyabarongo igice cyawo (meandre) cyasatiriye kininjira mu muhanda nyabagendwa cyane wa Karongi – Rubengera – Birambo – Buhanda (Ruhango) ubu abawukoresha bamaze iminsi irenga itatu batambuka neza.
Aha umugezi umaze gutuza usubiye mu ngobyi yawo ariko ni iruhande rw’umuhanda kandi wawangije cyane
Nyabarongo aha yasatiriye umuhanda ni ahitwa i Kirinda mu murenge wa Murambi mu kagali ka Shyende na Nyarunyinya mu karere ka Karongi.
Iyo imvura iguye ari nyinshi Nyabarongo isohoka mu ngobyi yayo igafata igice kigera kuri 30m z’umuhanda mu gice kinyura mu gishanga.
Iyo bigenze gutyo ntawambuka, nti ukurindira igacururuka nabwo yasubira mu ngobyi yayo ntihagire ikinyabiziga kibasha kwambuka abanyamaguru nabo bakambuka bigengesereye cyane kubera icyondo cyinshi n’ubunyerere kandi bagenda iruhande gato rw’umugezi munini.
Imodoka ziva Rubengera muri Karongi zigana mu Birambo, Kirinda na Buhanda muri Ruhango ntabwo ubu ziri kuhatambuka, amabus asanzwe akoresha uyu muhanda atwara abantu ubu yaheze hakurya hambuka abanyamaguru gusa, ubuhahirane bumaze iminsi bwarazambye muri iyi minsi y’imvura.
Na moto kwambuka biragoye cyane
Kuri uyu wa gatanu abanyeshuri bambukaga n’amaguru
Kuri uyu wa gatanu abanyeshuri bambukaga n’amaguru bibagoye cyane
Iyo imvura ihise bwo umugezi uba warenze aho winjiye mu muhanda
Sylvain NGOBOKA
UMUSEKE.RW