Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Kagame aho abera akaga, aguhesha indyo akakwambuza imoso!

Nimuhorane Imana !

Maze iminsi njya impaka n’urubyiruko duhurira hano ku mbuga, ngasanga bamwe mu bato b’i Rwanda bogagiza cyane ingoma ya Rupiyefu. Usibye ko abenshi muli abo ari génération whatsap (whatsap generation) bakaba nta yindi ngoma bamenye, byumvikane neza ko hari Abanyarwanda, biganjemo urubyiruko, bishimiye by’ukuli ingoma ya Kagame kandi ni uburenganzira bwabo.

Erega nta mwiza nk’ugukamiye, ibyo ni ibisanzwe. Aliko mu by’ukuli abo mu rubyiruko rw’u Rwanda bagashize (happy generation) ni bacye cyane ugereranyije n’imbaga nyamwinshi (90%) y’urubyiruko ihangayitswe n’ejo hazaza. Abanyarwanda bashavuye ni benshi, gusa bapfira muli Nyagasani kubera gutinya urwara rw’impaca ku gakanu !

https://www.youtube.com/watch?v=xz_reqX56Iw

Aliko se kweli FPR yabagejeje ku ki nk’urubyiruko ? Usibye iyozabwonko n’ubufatanyacyaha mu kuniga demokarasi, ibindi ni ubuhendabana. Ubucurabwenge bwa FPR bwagerageje kureshya urubyiruko, gusa aho Kagame abera akaga, aguhesha indyo akakwambuza imoso !

Intekerezo yo “kwihangira imilimo” (auto-entreprise) ni nziza pe, gusa Leta iyigira zero : uhawe umutahe (capital) ntiyigishwa neza bizinesi agiyemo, ntaherekezwa bihagije (suivi/monitoring) n’impuguke kandi ntahabwa umwitangirizwa uhagije (délai de grâce) mbere yo kwishyura.

Ubu urwego rwa serivise (secteur tertiaire) rwateye imbere yego, aliko itegeko ryo kwibumbira mu makoperative acunzwe n’imisundwe ya Leta rituma benshi bisanga bagokera ubusa. Ni agahinda mu mashyirahamwe y’abatwara abantu (taxi, minibus na moto) : benshi bananiwe kwishyura inguzanyo na Rwanda Revenue bituma bagurisha bisubirira ku ivu.

Dr Biruka, 16/08/2019

Exit mobile version