Breaking news: Kwa Semuhanuka basubiranyemo kuburyo akanya kose minister Jonson Busingye ashobora kwirukanwa cg agafungwa kubera Ingabire Umuhoza Victoire.
Amakuru dufite yizewe avuga ko guhera mu mpera z’ukwezi kwa kabiri Kagame amereye nabi Busingye amushinja kuba atarakoze ibishoboka byose ngo aburizemo urubanza Kagame aregwamo na Ingabire Victoire hakiri kare none bikaba bigeze aho bakoresha iturufu yo guhagarika kuba umunyamuryango w’urukiko nyafurika rurengera uburenganzira bwa muntu, iturufu mubyukuri ifatwa nko kurwanya ubutabera.
Bityo u Rwanda rukaba rwatanga isura mbi mu rwego mpuzamahanga. Minister Busingye n’abandi bose bari bafite cg bagiriye Kagame iyo nama isebeje bari mumazi abira. Gukorera kagame ninko gukorera shetani. Iminsi y’igisambo iba ibaze.
Twakwibutsa abanyarwanda ko Ubuholandi aribwo butera inkunga Kangaroo justice kubera ko umwe mu baburanira Ingabire ari Umuholandikazi wimwe visa y’u Rwanda kugeza ashatse iya Tanzania. Ntawushidikanya ko uriya munyamategeko ashobora kuzakora raporo inenga imikorere ya Kagame’s justice cyane ko tuzi neza ko mubyatumye batohereza abanyarwanda bakurikiranweho gukora jenoside hashingiwe kuri raporo undi munyamategeko mugenzi we yakoze agaragaza ko nta butabera buri muri Banana republic. Iminsi izatubwira….
Radiyo Itahuka