Nimuhorane Imana !
Iyi ntambara ni mbi kandi ni injyanamuntu kweri ; aliko icyo dayimoni yashegeye ashobora kutakibona… ; ahubwo ukwubahuka kwe, ubukorokori n’ubuzirampuhwe bwe bikarakaza Imana, icyocyere cye n’inkubiri ye bigakangura rubanda yari yaramwihanganiye kugeza magingo aya.
Bakundarwanda, bavandimwe, iyo urupfu rwaje ruba rwaje nyine, ntiruhungwa kandi ntirugira ibambe. Twunamire Abamaritire bacu, duhe icyubahiro abagihagaze bwuma mu birindiro, baba bagifite akanyafu cyangwa barwanisha umutwe n’umutima.
Abageze mu nzara za dayimoni no mu minyururu ye, murakomeza mube intwari, muramushinga ikijisho ijisho mutamurekura icyo akora cyose ni uko abatinya, erega mwaramuganje muramugarika kuli ya saha mwamuhagurukanye mugahangara ayo mabombe n’ayo madege, mukamusimbukana ubudasubira inyuma.
Abandi twese rero, twese nk’abitsamuye kuva ku Urusizi kugera ku Urusumo, kuva Nyagahinika kugera Nyiramageni, kuva mu Utwicarabami twa Nyaruteja kugera mu Gahunga k’Abarashi, kuva mu Gisaka n’Imigongo kugera mu Mukindo wa Makwaza, kuva i Karongi ka Rutsiro mu nkengero z’Ikivu kugera ku Ibere rya Gakoma mu nkuka z’Akanyaru, nimuhagurukire rimwe twange iyi Karinga nshya.
Dr Biruka, 08/12/2019