Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Iyi nkuru ya Ndahimana iratanga ishusho ry’ubukene abanyarwanda benshi barimo ureke babandi batekinika!

Urukundo ruruta byose! Ibyo utamenye ku bukwe bwa Ndahimana wagiye gusezerana yambaye kambambili. Kuva ku wa Gatanu tariki 30 Ugushyingo 2018, ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda hakwirakwiye amafoto ya Ndahimana Narcisse w’imyaka 42 wari ufashe ku ibendera azamuye ukuboko kw’iburyo, asezerana mu mategeko n’umugore we Mutuyemariya Consilie w’imyaka 33.

Ubu bukwe bwabaye ku wa 29 Ugushyingo 2018 mu murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga.

Icyatunguye benshi ni uburyo uyu mugabo yari yiyambariye biciriritse, inkweto zisanzwe zambarwa n’abagiye mu bwiyuhagiriro zizwi nka kambambili n’ishati y’amaboko magufi, ubundi ashyiraho karuvati.

Twasuye Ndahimana Narcisse aho atuye mu mu kagali ka Kinini, Umudugudu wa Gatare.

Avuga ko umwanzuro wo gusezerana n’umugore we bamaranye imyaka 11 ndetse babyaranye abana batatu (umukuru afite imyaka 9 naho umuto afite imyaka itatu), yawufashe nyuma yo kurwara igihe kinini ariko umugore we ntamutererane.

Ngo yabonye nta yindi mpano yamuha uretse gusezerana, bakabana byemewe n’amategeko.

Ubusanzwe Ndahimana ni umukene ku buryo kugira ngo babone amaramuko ari uko umugore we ajya guca incuro. We uburwayi bwamuteye ubumuga ku buryo ntacyo akimarira, ndetse akenshi baraburara. No kuri uyu wa Gatandatu ubwo umunyamakuru wa IGIHE yabasuraga, yahavuye bataracana mu ziko kuko nta byo guteka bari bafite.

Nyamara ngo bashyizwe mu cyiciro cya 3 cy’Ubudehe, babana mu nzu Ndahimana yarazwe na Nyirakuru kuko ariwe wamureze.

Ati “Nararwaye ndaremba cyane hafi yo gupfa, uyu mugore ntiyanyinubye, yarandwaje, maze kubona nkize rero, kuko mpora niteguye ko isaha n’isaha napfa kubera uburwayi mfite, nabonye nta yindi mpano namuha uretse gusezerana nawe ngo urukundo yankunze rukomere kurushaho.”

Uretse asima Ndahimana yarwaye akiri muto, afite ubundi burwayi ku mubiri we ari nabwo bwatumye yambara kambambili agiye gusezerana, kuko nubwo ari umukene, atari gushobora kwambara inkweto n’iyo aba anazifite.

Gusa ngo ntiyatewe ipfunwe no kwambara imyenda asanganwe kandi agiye gusezerana, kuko nta bundi bushobozi yari afite ngo wenda akodeshe ikositimu nk’abandi.

Ndahimana ati “Karuvati nari narayiguze kera nkiri muzima, kuko uretse no kugura imyenda twagiye no gusezerana twaburaye, yewe tunavuyeyo ntacyo kurya twabonye. Ibyo ntitwari tubyitayeho icyo twapfaga ni ugusezerana, umunsi wari wageze.”

Umugore we Mutuyemariya Concilie avuga ko yishimiye gusezerana kuko yahoraga yibaza uko yabigenza umugabo we aramutse apfuye nta sezerano bafitanye kandi barabyaranye.

Ibyo ariko ntibyamubuzaga gukomeza kumwitaho no kumurwaza, atitaye ku baturanyi bahora bamuseka ngo yataye umutwe.

Ati “Twabanye ari muzima, yaje kurwara nyuma nkibaza uko nzamuta mu nzu nkagenda bikanyobera. Ubusanzwe uyu ntiyashobora guhinga, ntafata, nta kintu ashoboye. Ubwo ninjye ujya guca incuro nkaza nkateka nkanamugaburira.”

“Yewe no gufata ikiyiko ngo yitamike ntabishoboye, mugaburira nk’abana, ariko ntacyo bintwaye nibura ubu ndi umugore w’isezerano, naho yapfa aba bana bafite uburenganzira iwabo.”

Uyu mugore avuga ko nubwo bagize ubukwe bakabura icyo bakiriza ababaherekeje, nta pfunwe byabateye kuko batari bukore ibyo badashoboye.

Icyangombwa kuri we ngo kwari ugusezerana, akanereka abajya bamuseka ngo nta muntu yashatse, ko bakundanye kandi yamwakiriye uko ari.

Umukuru w’umudugudu wa Gatare batuyemo, Mupagasi Evariste, nawe yemeza ko uyu muryango uba mu bukene, ndetse ngo gahunda yo gusezerana bayikoze mu gisa nk’ibanga kuko we yabimenye byaraye bibaye.

Ati “Mu bigaragara uyu muryango urakennye cyane barya ari uko umugore yavuye kwikorera amatafari mu kirombe, muri make atunze abana bane, umugabo we kubera ubumuga yatewe n’uburwayi afite ntacyo ashoboye gukora.”

Umuyobozi Ushinzwe Irangamimerere mu murenge wa Shyogwe, Emmanuel Muhizi, yavuze ko gusezerana k’uyu muryango byahaye abandi urugero.

Ati “Abantu barabyishimiye cyane, usibye ko natwe byadutunguye ntabwo twari tubizi. Twarahamagaye natwe tubona araje, bigaragara ko yitaye ku rukundo kurusha imyambarire. Cyane ko bari basanzwe banabana.”

Kuba uyu muryango uri mu cyiciro cya gatatu bituma udatangirwa ubwisungane mu kwivuza kandi nta mikoro ufite. Gusa ubuyobozi buvuga ko bwabashyize ku rutonde, ku buryo bazabuhabwa nihaboneka umuterankunga.

Boroye ikibwana cy’ingurube cyavuye mu guca incuro, bagahorana inzozi zo gutunga inka umunsi byabashobokeye, ku buryo yazabageza ku isambu yo guhinga.

Nyuma yo gusezerana mu murenge, uyu muryango uritegura no gusezerana mu kiliziya ku wa 29 Ukuboza 2018.

 


Ndahimana na Mutuyemariye basezeraniye i Shyogwe ku wa 29 Ugushyingo 2018

 


Ubu bukwe bwatangariwe cyane n’abantu batari bake

 

Aha niho Ndahimana na Mutuyemariye batuye mu Kagali ka Kinini, Umudugudu wa Gatare

 


Nubwo ari abakene, babashije kugura ingurube nto

 

 


Iyi nzu Ndahimana avuga ko yayirazwe na nyirakuru wamureze

 


Ndahimana na Mutuyemariya baba baseka nubwo umugabo yashegeshwe n’ubumuga

 


Ndahimana avuga ko yasanze nta mpano afite yaha umugore we uretse gusezerana mu mategeko


Ibirenge bye byarabyimbye ku buryo n’iyo yagira inkweto atabasha kuzambara

 


Uretse n’ibirenge, intoki nazo zaramugaye ku buryo ntacyo abasha kwimarira

Source: Igihe.com

 

Exit mobile version