Abahutu twanga ni abadashaka kwicuza – Perezida wa Ibuka
Uyu muyobozi avuga atya, hari nyuma y’ubuhamya bwa Simpunga Frederic warezwe n’umuryango w’Abahutu umukuye mu kigo cy’imfubyi yarererwagamo i Nyamagabe, ukamurera nk’umwana wabo kandi akaba abiwushimira.Ubwo i Kinazi ho mu Karere ka Huye bibukaga abazize Jenoside mu mwaka wa 1994, ku itariki ya 28/4/2014, Perezida wa Ibuka ku rwego rw’igihugu, Prof. Jean Pierre Dusingizemungu, yavuze ko abacitse ku icumu batanga Abahutu, ko abo banga ari abadashaka kwicuza.
Frédéric uyu yamaze imyaka 19 yose yibukwa nk’uwazize Jenoside, nyamara yari ariho ariko aba babyeyi bamureraga ntibabashe kumenya iwabo bitewe n’uko amazina yari asigaye yitwa atari yo yari yiswe n’ababyeyi be: (yayitiwe mu kigo cy’imfubyi cy’i Sovu yabanje kurererwamo mbere yo kujyanwa i Nyamagabe. Icyo gihe ngo yari afite imyaka hagati y’ibiri n’itatu.
Ibi rero byateye Prof. Dusingizemungu guha uyu muryango inka maze akomeza agira ati “imibanire y’Abahutu n’Abatutsi ni igitangaza muri uru Rwanda… Ni hatari … No kuri 13 narabivuze, Abahutu badukijije tuzajye tubavuga na bo … N’abakoze igikorwa nk’iki cyo kurera imfubyi tujye tubivuga.”
Yunzemo ati “umuryango Ibuka n’Abatutsi muri rusange, twanga Abahutu badashaka kwicuza, twanga Abahutu batagira neza. Abo ni bo Bahutu twanga. Abatubanira neza nk’aba bareze uyu mwana turabakunda. Ntihakagire utubeshyera ko twanga Abahutu.”
Abwira umuvandimwe w’umugabo wareze Frédéric we utari wabashije kuza, Prof. Dusingizemungu yakomeje agira ati “icyo ngicyo ucyumve ukizirikane, ukibwire n’abandi Bahutu bagenzi bawe, kandi mugaye Abahutu banga gusaba imbabazi, bahora badushushanya, twabyanga induru zikavuga…”.
Marie Claire Joyeuse
– See more at: http://www.kigalitoday.com/spip.php?article16986#sthash.QfRlhwPA.dpuf