Kizito Mihigo, Dr Rose Mukankomeje na Victoire Ingabire mu bitabiriye umuhango wo kwibuka muri gereza ya 1930
Kizito Mihigo, Dr Rose Mukankomeje na Victoire Ingabire mu bitabiriye umuhango wo kwibuka muri gereza ya 1930
Kuri uyu wa 7 Mata abagororwa bafungiye muri gereza ya Nyarugenge izwi nka 1930 bifatanyije n’abandi banyarwanda mu gutangira icyumweru cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 aho hagaragaye mo bamwe bafungwa basanzwe bazwi cyane.
Igikorwa cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 cyatangijwe na nyakubahwa perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame aho yacanye urumuri rw’ikizere afatanyije na perezida wa Tanzaniya John Pombe Magufuli.
Imihango yo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi yabereye kandi mu midugudu yose yo mu gihugu, muri za ambasade z’u Rwanda zitandukanye ndetse no mu magereza yose yo mu Rwanda.
Valerie Bemeriki i buryo
Nk’uko tubikesha umuseke.rw muri gereza ya Nyarugenge izwi nka 1930, ibikorwa byo kwibuka byitabiriwe n’abafungwa benshi barimo abazwi cyane barimo umuhanzi Kizito Mihigo, umunyapolitiki Ingabire Victoire, Mme Valerie Bemeriki wari umunyamakuru wa RTLM mu gihe cya jenoside,umuyobozi wa REMA Rose Mukankomeje Bernard Munyagishari woherejwe n ururkiko rwashyiriwe u Rwanda muri Arusha na Ladislas Ntaganzwa wafatiwe muri Congo Kinshasa.
Kizito Mihigo yafashije korari kuririmba
Mu butumwa umuyobozi wa gereza ya Nyarugenge George Rwigamba yahaye abagororwa yabasabye kutarangwa n’ingengabitekerezo ya jenoside haba mu gihe cyo kwibuka ndetse no bihe bisanzwe ndetse bakarushaho kwegera bagenzi babo bashobora guhura n’ikibazo cy’ihungabana.
Mu cyumweru cyo kwibuka abagororwa bo muri gereza zose zo mu Rwanda bahabwa ibiganiro nk’ibihabwa abandi ndetse hakabaho ababohotse imitima bafungiye ibyaha bya jenoside batanga amakuru batari baratanze mbere.
Abayobozi b’u rwego rw’amagereza mu Rwanda