Site icon Rugali – Amakuru

RWANDA: IVANGURA SI AMATEKA RIRIHO KANDI NTIRYIHISHIRA

Ivangura mu Rwanda hari abiha kurivuga mu mpitagihe kandi mu gihe abandi birirananwa na ryo bakararana ryo. Umwe mu bahagaze kuri iryo vangura araduha ingero zifatika. Leta irwaje bwaki no kugwingira nyamara yibasiye igihingwa cy’amasaka gikungahaye mu ntugamubiri. Ntibyumvikana.

Ababujijwe korora amatungo mu mujyi wa Kigali no mu cyaro kiwukikije baranshinja Leta ko igambiriye kubateza bwaki? Ngo 48% by’abahinzi ntibashishikajwe na gahunga zo guteza imbere ubuhinzi. Igihingwa kimwe abahinzi barakijunditse, ikizere ni gike mu mbuto n’amafumbire bya Minagri. Nta bukangurambaga, hakora igitugu.

FARG ngo ikeneye miliyari 18 zo kubaka/ gusana inzu z’abacikacumu batishoboye. Amafaranga aratangwa akanyerezwa nko mu Bugesera cyangwa FARG ikubakisha inzu zisukuma, ntihagire n’ubihanirwa. RSSB yazamuye pansiyo byitirirwa Kagame. Pansiyo iracyari iyanga ugereranyije n’ibiciro biri ku masoko. Abakecuru barajya gufata pansiyo z’abagabo babo , Banki ikayakata aho kubona 12000frws bagaherezwa 500frws.

Exit mobile version