Rwanda: Francis Habumugisha uregwa gukubita umukobwa agacika ubutabera yerekanye aho ari.
Umunyemari Francis Habumugisha wafashwe na CCTV akubita umukobwa mu nama i Kigali, urukiko rwategetse ko afungwa ariko inzego zifunga mu Rwanda zivuga ko zitamufite, ubu yerekanye aho ari.
Uyu mugabo yanditse kuri Twitter ako ageze i Paris ndetse abimenyesha (tag) Louise Mushikiwabo, umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha igifaransa ukorera i Paris.
Ibi byatumye bamwe mu bakoresha Twitter bagaragaza ko ibi ari nko kwishongora ku butabera mu gihe bwamukatiye gufungwa.
Mu kwezi kwa cyenda umukobwa witwa Diane Kamali yabwiye BBC ko ibyo yakorewe na Bwana Habumigisha yagize amahirwe bigafatwa na CCTV.
Yavuze ko iyo bidafatwa bitari no kuzavugwa, yemeza ko hari benshi bahohoterwa bagaceceka kuko babura ibimenyetso.
Yagize ati: “Bikorerwa abantu benshi, abadamu n’abakobwa cyane cyane, niba umuntu ashobora kugukubitira mu ruhame rw’abantu barenze 10 muri mwenyine yakora n’ibirenze”.
Mu kwezi kwa 10 urukiko rwisumbuye i Kigali rwategetse ko Bwana Habumugisha agomba gufatwa, hari hashize igihe gito arekuwe by’agateganyo n’urukiko rw’ibanze.
Uyu mushoramari ufite televiziyo yitwa Goodrich TV mu Rwanda, akora kandi ubucuruzi mu buvuzi bwifashishije imirire, aregwa gukubita Diane Kamali, gutukana mu ruhame no kwangiza ibye.
Nyuma y’ukwezi umwanzuro w’urukiko usomwe inzego zemerewe n’amategeko gufunga; ubugenzacyaha, ubushinjacyaha, n’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa zose zabwiye BBC ko zidafite uyu mugabo.
Umuvugizi w’ubushinjacyaha Faustin Nkusi yabwiye BBC ko bakomeje gukurikirana Bwana Habumugisha.
Icyo gihe bamwe mu nshuti za Bwana Habumugisha bemereye BBC ko adafunze, ko baganira nawe aho ari mu mahanga.
Ubu, umwe mu nshuti ze yabwiye BBC ko ari Bwana Habumugisha wanditse kuri Twitter agaragaraza ko ari i Paris.
Kuri Twitter, ntiyahakanye ibyo bamwe bavugaga ko akwiye kugaruka mu Rwanda kubazwa ibyo aregwa, yavuze ko “abo bareba uruhande rwe rw’ibibi kandi afite n’ibyiza yakoreye benshi”.
Umwe yamusubije ko “gukora ibyiza kuri benshi bitamuha uburenganzira bwo guhohotera bacye”.