Mu ntangiriro z’iki cyumweru turimo, igikorwa cy’iterabwoba cyo gushimuta Bwana Paul Rusesabagina bikozwe na Leta ya FPR-Kagame cyafashe indi ntera. Ikompanyi y’indege ya “GainJet” yakodesheje indege yayo igakoreshwa muri icyo gikorwa cy’iterabwo yarezwe mu rukiko rwo mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) ruri muri District ya Texas y’Uburengerazuba, mu rugereko rwa “San Antonio”. Umunyamategeko w’umubiligi wunganira Paul Rusesabagina, yatangaje kuwa kabiri taliki ya 15/12/2020 ko nawe yiteguye gutanga ikirego mu rukiko rwo mu Bubiligi ku kirego kijyanye n’ishimutwa rya Bwana Paul Rusesabagina. Ishimutwa rya Rusesabagina rikaba rigiye kuzaburanishwa mu nkiko 4 zitandukanye, arizo: Inkiko zo mu Rwanda, Urukiko rw’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba, muri Amerika no mu Bubiligi!
Muri iki cyumweru kandi niho Umudepite wo nteko ishingamategeko ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Madame Carolyn B. Maloney, yandikiye ibaruwa Paul Kagame amusaba kurekura mu maguru mashya Paul Rusesabagina. Abinyujije mu kinyamakuru igihe, Bwana Johnston Busingye, ministre w’Ubutabera wa leta ya Kagame yahaye igisubizo gishaririye cyane uyu mudepite w’Amerika , aho yamubwiye ko Ubutabera bwa leta yabo bwigenga, bityo Rusesabagina akaba agomba kwicwa urubozo nk’uko babigenza ku bandi banyarwanda bose! Ese Johnston Busingye arusha “Madame Carolyn B. Maloney” kumenya amategeko? Iri hangana rizagarukira he? Nk’uko umunyamategeko “Vincent Lurquin” uburanira Paul Rusesabagina yabisobanuye, Leta y’Ububiligi yashatseko ikibazo cya Rusesabagina gikemurwa binyuze mu nzira ya diplomatie (ububanyi n’amahanga).
Iyo nzira y’ububanyi n’amahanga ikab igoye cyane kuko leta ya Kigali yafunze amatwi, ikaba yararenze umurongo utukura kuko ababiligi n’abanyamerika bashatse kuvugana na Leta ya Kigali ku kibazo cya Rusesabagina bose ibima amatwi yanga kubumva. Umunyamategeko “Vincent Lurquin” akaba asaba leta y’Ububiligi ndetse n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi UE gutera indi ntambwe bagasaba leta ya Kigali kurekura Rusesabagina kandi akoherezwa mu gihugu cye cy’Ububiligi. Kuva cyera leta ya Paul Kagame yagiye ikora ibyaha bikomeye ntibigire icyo biyitwara bitewe n’uko ishyigikiwe n’abazungu yibira amabuye y’agaciro muri Congo. Iyo ngeso yo “kuvuna umuheha ikongerwa undi” ukaba warayokamye, ariko ibihe biha ibindi!
Leta ya Kagame igomba kumenya ko “ntagahora gahanze”, ntabwo izahora ikingirwa ikibaba ubuziraherezo cyane ko n’abo bazungu bayikingira ikibaba bagenda basaza abandi bakagenda bava ku myanya y’ubuyobozi bari bafite mu bihugu byabo. Kuba Leta ya Kagame irimo ifunga amatwi ku kibazo cya Rusesabagina iragirango Amerika (USA) n’Ububiligi baze bayipfukamire, bayinginge, bayiguyaguye, bongere imfashanyo n’ibindi byinshi nk’uko byahoze cyera! Nyamara uko iyo leta ikomeza kwica amatwi, niko ikibazo cya Rusesabagina kigenda kirushaho guhindura isura. Leta ya Kigali iri kwitwaza amategeko n’ubutabera, ibyo ikaba ibiterwa n’uko yatsizwe imanza zose yarezwe mu rukiko Nyafurika rurengera uburenganzira bwa muntu ruri Arusha ariko ikabona ntacyo biyitwaye!
Twabibutsako muri urwo rukiko, Leta ya Kagame yatsinzwe na Madame Victoire Ingabire, Tom Byabagamba, Rusagara, Léo Mugesera, Tribert Rujugiro n’abandi ariko ibyemezo byafashwe n’urwo rukiko ikaba yarabiciye amazi! Kubera ubwo bwigomeke bwo kuba imburagihana, bituma leta ya Kagame yumva ko igomba gusuzugura abantu bose n’ibyemezo bifashwe n’inkiko izarizo zose; nyamara iyo leta igomba kumenya ko ku kibazo cya Rusesabagina amazi atakiri yayandi! Bitewe ni uko inzira y’ububanyi n’amahanga leta ya Kigali yayisuzuguye, ubu hagiye gukoreshwa inzira y’amategeko n’ubutabera, akaba ariho ihangana rigiye kubera. Nyamara ubutabera ni inkota y’amugi abiri, ushobora gukoresha ubutabera kugirango wikize umwanzi wawe ariko nawe bukaguhitana cyangwa bukagusigira ibikomere.
Dukurikije imvugo ya Busingye mu gisubizo yahaye umushingamateka w’umunyamerika wandikiye Paul Kagame, biragaragara ko Leta ya Kigali yiyemeje gukurikira inzira y’amategeko kandi impande zombi zikaba zimaze gutera indi intera igana muri iyo nzira! Kubera iyo mpamvu hakaba hari uburyo butatu ikibazo cya Rusesabagina kizakemurwamo, arizo : a)Rusesabagina ashobora kwicirwa muri gereza y’u Rwanda mu buryo ubwo aribwo bwose. b)Rusesabagina ashobora kugezwa mu nkiko zo mu Rwanda, akaburanishwa maze agahabwa igihano cyo gufungwa. c)Rusesabagina ashobora kugezwa mu nkiko zo mu Rwanda akagirwa umwere cyangwa se agafungurwa bya nirarushwa nta rubanza rubaye, agasubira mu muryango we. Uko byagenda kose inzira izakoreshwa muri izo uko ari 3 izasigira leta ya Kagame ibikomere bikomeye!
Imwe mu pamvu ituma ibihugu byateye imbere muri demokarasi byifuza gukemura ibibazo biteye nk’iki cya Rusesabagina binyuze mu nzira ya diplomatie, ni uko iyo binyuze mu nzira y’ubutabera, ibyemezo biba byafashwe n’inkiko bihinduka itegeko kuri leta z’ibyo bihugu! Leta ya Kigali itekereza ko ibyemezo bizafatwa n’inkiko z’Amerika n’Ububiligi ntacyo bizatanga kuko n’ibyemezo byafashwe n’urukiko Nyafurika ruri Arusha ntacyo byatanze, nyamara, Inkotanyi zigomba kumenya ko ibyemezo by’urukiko Nyafurika bidategeka leya iyi niyi kubishyira mu bikorwa, mu gihe ibyemezo byafashwe n’inkiko z’ibihugu zitegeka leta zabyo guhita zibishyira mu bikorwa! Leta ya Kigali ikaba yarashyikirije Rusesabagina inkiko zayo kugirango zimukanire urumukwiye zikoresheje itekinika ry’amategeko, mu gihe Rusesabagina nawe yiyambaje inkiko z’Ububirigi nk’igihugu cye n’iza Leta zunze Ubumwe z’Amerika nk’igihugu atuyemo kugirango zimurenganure zikurikijeamategeko mpuzamahanga.
Dufatiye kubirego byatanzwe n’impande zombi (Leta ya Kagame na Paul Rusesabagina), biragaragara ko ibyemezo bizafatwa n’izo nkiko bizaba bitandukanye.Urugero rutari kure ni uko Leta ya Kagame irega Rusesabagina icyaha cyo kuyirwanya, bityo igahita imushinja ibikorwa by’iterabwoba. Ku nkiko zo muri Amerika no mu Bubiligi, kurwanya leta ntabwo ari icyaha cyane cyane iyo iyo leta idakurikiza amahame ya demokarasi; bityo abanyamategeko b’ibyo bihugu bakaba babona Rusesabagina arengana. Rusesabagina nawe akaba arega leta ya Kagame icyaha cyo kumushimuta, kumufungira ubusa no kumukorera ibikorwa by’iyica rubozo. Ibyo birego Rusesabagina arega leta ya Kigali n’ibyaha bihanwa n’amategeko mpuzamahanga, akaba ariyo mpamvu mu Rwanda birinda kubivuga bakareba uburyo babizinzika!
Dukurikije imikorere y’izo nkiko n’ibirego zagejejweho, byanze bikunze, Rusesabagina azatwindwa mu nkiko z’u Rwanda kuko azahamwa n’icyaha cyo kurwanya leta iriho, ubwo Rusesabagina azafungwa cyangwa yicwe (agwe muri gereza). Igihano azahabwa kikazashyirwa mu bikorwa na leta y’abicanyi ba FPR-Inkotanyi. Mu nkiko zo muri Amerika n’Ububiligi , Rusesabagina azatsinda, ibyemezo inkiko z’ibyo bihugu zizafata, leta y’Amerika (USA) n’Ububiligi zizabishyira mu bikorwa. Dukurikije ko inkiko zo muri Amerika zitajenjeka, ibyemezo bizafatwa bishobora kuzaba bishaririye kandi bikaba bizagira ingaruka kuri leta ya Kigali ndetse n’ibyitso byayo, mu gihe ibyemezo bizafatwa n’inkiko z’u Rwanda nta ngaruka bishobora kuzagira kuri leta y’Amerika cyangwa Ububiligi.
Bimwe mu byemezo bikakaye inkiko zo muri Amerika zishobora gufata ku kibazo cya Rusesabagina kandi bikagira ingaruka kuri leta y’u Rwanda ni uko iriya kompanyi y’indege ya “Gainjet Aviation SA ” iri mu gihugu cy’Ubugereki ishobora guhagarikirwa indege zayo ntizongere kuguruka, ishobora gucibwa ihazabu y’amafaranga menshi, abakozi bayo bashobora gufungwa kandi kugezwa imbere y’inkiko ubwabyo ishinjwa ibikorwa byo gushimuta birayiharabika cyane kuburyo ishobora gutakaza abakiriya bayigana. Kugeza imbere y’inkiko ikompanyi y’indege ya “Gainjet Aviation SA“, ubwabyo ni igisebo kuri leta ya Kigali kuburyo abandi bantu bazajya bashaka gukorana ibikorwa bimwe na bimwe na Kigali bazajya babanza gushishoza niba batagiye kugwa mu mutego.
Source: Veritas