Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Isabiriza rya Kagame rimaze gutera impungenge abanyarwanda benshi

Niba amafaranga twatanze mu Agaciro Fund adakoreshejwe yaba amaze iki

Kagame muguhanika ijwi asabiriza ngo amahanga afashe Afurika.

Ku taliki ya 14 z’ukwezi kwa kane umwaka w’2020, General Paul Kagame yariyemeye avuga ukuntu iki cyorezo cya Coronavirus cyaringanije abantu bose ko ntacyo bivuze kuba ufite amafaranga uko yaba angana haba muri za banki cyangwa uko waba ukomeye kose uyobora igihugu gifite ubukungu buri hejuru. Ariko uku kwiyemera kwe asanganywe ntabwo kwamaze igihe kirekire

Nyuma y’iminsi 6 gusa, ubwo hari ku taliki ya 20 z’ukwezi kwa 4 umwaka w’2020, Kagame yasubiye kuyo yavuze ahindura imvugo avuga ko ibihugu bikize bigomba gufasha u Rwanda n’Afurika muri rusange birimo bizahazwa n’icyorezo cya Coronavirus. Kubera ko bizatwara imyaka n’imyaka kugirango ubukungu bw’ibyo bihugu by’Afurika harimo n’u Rwanda buzongere buzamuke. Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Financial Times aho yasabirije ku bihugu bikize ko bigomba gufasha Afurika biliyoni 100 z’amadorali muri uyu mwaka 2020.

Kagame yarabishimangiye avuga ko Africa ikeneye inkunga irenga biliyoni 100 z’amadorari muri uyu mwaka gusa. Kagame ati iyi nkunga n’agace gato k’imari ibihugu bikize birimo bikoresha mu kuzahura ubukungu bwabyo muri iki gihe. Biragaragara ko Kagame ariwe warushije abandi ijwi mu basabirizi bo muri Afurika. Mbese ameze nka wa mwana wishwe n’inzara ugera imbere y’urugo yahumuje urukarango akahashinga ibirindiro.

Ariko nanone iyo urebye Kagame agomba gusabirirza kubera imyenda imaze kumurenga. Nk’uko minisiteri y’imari ibivuga, imyenda u Rwanda rufite igera kuri biliyoni 4,751 z’amafaranga y’u Rwanda. Wayashyira mu madorari akaba biliyoni 5 kugera mu mwaka w’2019. Kagame akaba yizera ko bazaba bamusoneye kwishyura mu gihe k’imyaka 2 kugera mu mwaka w’2022. Ngaho namwe ni mumbwire!!!

Ayo mafaranga yose yagiye he cyangwa ajya he? Ubu koko abanyarwanda bakabaye barimo bicwa n’inzara. Amazu, imihanda myiza n’ubukerarugendo baririmba ko mbona butagaburira abanyarwanda? Aha rero niho bwakagombye kubagoboka. Nta nubwo bagira n’isoni iyo bavuga ngo umukene mu baturage b’u Rwanda yagombye kuba afata amadorari $4000 mbere ya 2030. Ibyo byashoboka bite hejuru y’iyi myenda? Byashoboka gute kandi bose basahura bashyira mu mifuka yabo?

Ngo noneho buri muturage ategetswe kwambara agahomamunwa!! ibi byo birarenze. Ubu se abaturage batabona ibyo kurya bazabona udufunga munwa? Niho hahahandi uzasanga umuturage abwira ubuyobozi ko aho kwicwa n’inzara ngo yakwicwa na Korona. Reba ngo nk’i Cyangugu barimo baratugurisha Frw1500 agahomamunwa kamwe!

Ngaho ibaze! Ariko Perezida wacu ni n’umuswa, ndetse ari hanyuma y’abaswa. Iyo uzi ubwenge ukoperana ubwenge nyine. Ibi byose arigana ibihugu byateye imbere. Gukopera ntabwo ari bibi kandi ntabwo ndwanya kwambara agahomamunwa muri ibi bihe bya Korona ariko nzakambara ngakuye he? Uziko no mu bihugu byateye imbere kuba wakabona kw’isoko ari ingora bahizi nkantswe umuturage wicaye mu cyaro kandi utanashobora kurenga umutaru ngo asohoke.

Ikigega mpuzamahanga cyo kivuga ko ubukungu bw’u Rwanda bwahagaze butava aho bwari buri muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19 bikaba byaratumye u Rwanda rugomba kwishyura kugira ngo yongere isubire ku murongo. Ruzishyura ayo rukuye he? Ko rwafungiye abaturage mu ngo. Imisoro irava he ngo rubashe kwishyura? Wenda nk’uko Gen Mubaraka yabivuze bakeneye intambara zo muri Congo kugirango babone ayabo n’ayo kwishyura.

Muri icyo kiganiro, Financial Times yarahinduye imubaza ibibazo atariyiteguye. Harimo nk’icyo ukuntu abashinzwe umutekano ariyo polisi mu Rwanda bagiye bafata abantu benshi bakabafunga kandi ngo ko hari abantu 2 bishwe kubera batubahirije ingamba zo kuguma mu rugo mu rwego rwo kurwanya ikwirakwizwa rya Covid-19? Kagame yasubije avuga ko abo bantu babiri bishwe kubera impamvu zitandukanye na Covid-19.

Nta kindi yari gusubiza ariko ukuri kurazwi. Ni nkuwamubaza kuki yafunze abanyamakuru Theoneste na Cyuma? Indirimbo ni ya yindi. Ariko nta munyarwanda utazi ukuri. Mureke ikibyimba gikomeze gitutumbe umunsi wacyo wo kumeneka nturagera.

Aline Dusabe
Umusomyi wa Rugali

Exit mobile version