Ange Kagame ni umwana wa Kabiri wa Perezida Paul Kagame, akaba akunze kugaragara mu bikorwa bitandukanye ari kumwe n’umubyeyi we.
Mu bihe bishize, ibinyamakuru bitandukanye byagiye byandika ko yaba yarinjiye muri Politiki. Ni nyuma y’amafoto mu bihe binyuranye nkaho Ange yaherekeje umubyeyi muri White House.
Ni ibintu byatunguye benshi, ifoto yafashwe we na Perezida Kagame bari kumwe na Perezida Obama n’umugore we Michelle yarakwirakwijwe, itangazamakuru rirandika, havugwa byinshi, ndetse bamwe batangira guhuza na politiki uku kugaragara kwa Ange aherekeje umubyeyi we, kugeza aho nyir’ubwite (Ange) yifashishije urubuga Twitter, yanditse avuga ko bitumvikana ukuntu bamwe bahinduye politiki kuba yaraherekeje umubyeyi we muri icyo gikorwa.
Icyo gihe yagize ati “Ni gute bamwe bahinduye politiki cyangwa ikintu kibi kuba naraherekeje Papa mu musangiro muri White House?[…]”
Mu minsi ishize kandi mu gihe habaga umwiherero w’abayobozi bakuru i Gabiro mu Karere ka Gatsibo, Ange yagaragayemo ndetse ibinyamakuru bitandukanye nabwo byongera kwandika nk’ibyo mu 2014.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, nabwo yatangaje ko ibyanditswe atari ukuri kuko kumubona ari kumwe n’umubyeyi we bitandukanye n’iby’uko yaba ari gutegurwamo umunyapolitiki.
Jeune Afrique kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Werurwe 2016 yanditse ko Ange Kagame ari umwe mu bagize itsinda rikora ibijyanye n’itumanaho [by’umwihariko, rigenzura imbuga nkoranyambaga] mu biro by’Umukuru w’Igihugu. Ibi bisa n’ibikura urujijo kubyo abantu bamwe batekerezaga kuko uyu murimo usanzwe, utandukanye no gukora politiki.
Ubusanzwe Ange Kagame w’imyaka 22 ni umukobwa umaze kuba intangarugero kuri benshi mu nama zitandukanye agenda atanga binyuze mu nyandiko ze no mu mbwirwaruhame akora. Asanzwe ari n’umuvugizi wa gahunda ya Loni yiswe ForgiveForPeace igamije kwimakaza amahoro.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Devex cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Werurwe 2015 yatanze ibitekerezo bikwiye kuba urufatiro mu kubaka Afurika, ati “Ntekereza ko muri iki gisekuru twifuza kubona Afurika idatega amaboko kandi itekanye, ko tugaragazwa ku bw’ibyo twagezeho kurusha kwerekana Afurika nk’Umugabane w’ubukene, ibyorezo, intambara n’ibindi.”
Ange Kagame yagaragaje kandi inyota ye mu bijyanye no kwandika nkaho ajya anyuzamo akandika ibitekerezo bitambuka mu binyamakuru nka The Huffington Post.
Mu nkuru yiyandikiye ku giti cye muri Nzeli 2015, yagarutse ku kamaro ko kubabarira nk’uburyo rukumbi bwo kongera imbaraga mu bantu ku giti cyabo no kongera kubaho mu buzima hamwe.
Muri iyo nkuru yagarutse ku ntego ze ku Rwanda aho yagize ati “ Intego y’umuntu ku giti cye kandi twese duhuriyeho, ni ukubaka u Rwanda rutuje kandi rutekanye rw’ urungano rwacu n’abadukurikira. Guhitamo kubabarira ni ukuvumbura uburyo bwo gukira no kubona amahoro.”
Soma iyi nkuru hano: Ange Kagame yagaragaje uko imbaraga zo kubabarira zomoye ibikomere by’Abanyarwanda
Mu 2015, Ange Kagame nibwo yasoje amasomo y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza muri Smith College muri Leta ya Massachusetts. Amasomo ye yibanze cyane ku bumenyi muri Politiki cyane iya Afurika.
Ibyo wamenya ku buzima bwite bwa Ange Kagame
Source:http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ange-kagame-mu-biro-by-umukuru-w-igihugu