Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Irebere nawe aho Kagame abyina mu dufaranga duke abanyarwanda dutanga mu misoro

WEF: Byari ibyishimo n’akamwenyumwenyu Perezida Kagame abyinana n’abanyacyubahiro batandukanye-

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 12 Gicurasi 2016, habaye igitaramo cyiswe “Ijoro ry’u Rwanda” cyo guherekeza umunsi wa kabiri w’ inama y’Ihuriro ry’Ubukungu ku Isi (World Economic Forum – WEF) iri kubera i Kigali.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yasabye abashyitsi kwirekura

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeanette Kagame ndetse n’abandi banyacyubahiro bakomeye, baba abo mu Rwanda n’abaturutse hanze batandukanye bitabiriye iki gitaramo cyaranzwe no kwizihiza umuco nyarwanda mu ndirimbo n’imbyino gakondo abashyitsi barizihirwa.
Mu ijambo yavuze mu gutangiza ku mugaragaro iki gitaramo cyiswe “Rwanda Night” nyuma y’umunsi wa kabiri w’inama iri kubera i Kigali y’Ihuriro ry’Ubukungu ku Isi, Perezida Kagame yasabye abari aho kutaza kumutenguha mu bikorwa byo kwidagadura byari biteganyijwe.
Yagize ati:”Mbasabye ko tuza kuba ku ntego. Kuba ku ntego mu buryo bwo kwidagadura.”

Abashyitsi si ukubyina baryohewe karahava

Perezida Kagame mu ijambo rye yashimye abashyitsi baturutse hanze ashimangira ko ari iby’igiciro kuba baremeye kwakirwa mu Rwanda yongeraho ko uwahakunze akaba yakwifuza no kuhagira mu rugo ahawe ikaze.

Perezida Kagame yabibukije ko uwaryohewe agashaka kuhisigarira ahawe ikaze

Perezida Kagame wari wasabye ko abantu birekura mu kwidagadura muri iki gitaramo cy’Ijoro ry’u Rwanda na we ntiyigeze yiheza. Yinjiye mu babyinaga agerageza gucinya akadiho.

Benshi mu banyamahanga bitabiriye inama ya WEF bashimishijwe n’iki gikorwa ndetse basigara birahira bimwe mu biranga umuco nyarwanda baboneye muri iki gitaramo.

Madame we Janette Kagame yasabanye n’urubyiruko rutandukanye

Iki gitaramo cyaranzwe n’imikino n’imbyino za gakondo y’u Rwanda abanyamahanga bizihirwa n’Itorero rya Masharika ndetse n’Urukerereza yabasusurukije.
Abdou Bronze
Imirasire

Exit mobile version