Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda irashinja Uganda yarangiza igakora ibyo iyishinja! -> Uganda yahisemo gukemurira ibibazo by’igihugu mu itangazamakuru ry’icengezamatwara

Kuki Gusubika Inama y'Umuryango wa EAC Byasakuje Cyane?

Ibaruwa Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Uganda yandikiye mugenzi we w’u Rwanda, yo kwigiza inyuma ubutumire bw’inama ya kabiri y’ibiganiro bigamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi, yateje ikibazo hibazwa niba Uganda irimo gukora dipolomasi ibinyujije ku mbuga za internet zimenyerewe mu gukwirakwiza ibihuha.

Ibi bikurikiye ibaruwa yashyizwe hanze n’ikinyamakuru Chimpreports, kimwe mu bikoreshwa n’urwego rw’ubutasi bwa Uganda, mbere yuko igera ku bayobozi b’u Rwanda.

Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki 20 Ukwakira, Chimpreports imenyerewe mu gukwirakwiza icengezamatwara rirwanya u Rwanda, yanditse ko ‘Uganda yatumiye Guverinoma y’u Rwanda mu biganiro i Kampala’.

Uru rubuga rwa internet rwanatangaje itariki ruvuga ko Uganda yagennye ko ibiganiro bizaba kuwa 13 Ugushyingo 2019.

Umunsi wakurikiyeho ariko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Olivier Nduhungirehe, yabiteye utwatsi.

Yanditse kuri Twitter ati “Biratangaje kumenyera ibi mu binyamakuru byo muri Uganda. Ntabwo u Rwanda rwigeze ruganirizwa ku itariki iyo ari yo yose, kandi yaba Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda cyangwa Ambasade y’u Rwanda muri Uganda, nta wakiriye ubwo butumire”.

Gusa mu guhinyuza byagaragaye ko iyi baruwa ihari. Nk’uko The New Times iyifitiye kopi, bigaragara ko yasinywe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, ubwe kuwa 18 Ukwakira 2019.

Ibi bisobanuye ko abayobozi ba Uganda bayihishuriye Chimpreports mbere yo kuyohereza i Kigali ari yo mpamvu abayobozi nka Minisitiri Nduhungirehe batangaye ubwo Chimpreports yabyandikaga.

Ibi kandi bikaba byaranatumye abantu bibaza niba Uganda ubungubu yarahisemo gukemurira ibibazo by’igihugu mu itangazamakuru rigamije icengezamatwara.

Ikindi kimenyetso cyo kutagira ukuri ku ruhande rwa Kampala gishingiye ku itariki Ambasade ya Uganda mu Rwanda yagereje ibaruwa ya Kutesa ku bayobozi b’u Rwanda.

Ni kuwa Mbere w’iki cyumweru tariki 21 Ukwakira nyuma y’umunsi umwe Chimpreports yanditse inkuru.

Umwe mu bayobozi utifuje kugaragara muri iyi nkuru yagize ati “Ni ikintu kitari cyiza mu buryo Kampala yahisemo gukina uyu mukino”.

Ku wa 16 Nzeri nibwo i Kigali habereye inama ya mbere ya Komisiyo ihuriweho n’u Rwanda na Uganda, yashyiriweho gucoca ibibazo bikomeje guteza umwuka mubi hagati y’ibi bihugu by’ibituranyi. Hemejwe ko inama itaha izaba nyuma y’iminsi 30 uhereye igiye iya mbere yabereye, yo ikabera i Kampala.

Igihe inama ya kabiri yagombaga kubera nacyo nticyubahirijwe na Uganda kuko yagombaga kuyakira nibura tariki 15 Ukwakira 2019.

Ubu nibwo Kampala irimo kohereza ubutumire nyuma yo kurenza amatariki no kubanza kubuha itangazamakuru ngo ributangaze mbere yo kugera ku bo bugenewe. Iki kikaba ari ikintu kinyuranye n’amasezerano ya dipolomasi.

Ku rundi ruhande, nta kirakorwa ku ruhande rwa Kampala kigendanye no kurekura abanyarwanda amagana bafungiweyo cyangwa se kubageza mu butabera.

Ni mu gihe kandi abenshi bakorerwa iyicarubozo ndetse bagafungirwa mu nzu zitazwi zigenzurwa n’urwego rw’ubutasi rwa Uganda.

Mu cyumweru gishize nibwo Eron Kiiza na Tony Odur, bunganira abanyarwanda barenga 100 bari muri gereza za Uganda, basabye urwego rw’ubutasi muri iki gihugu (CMI), kurekura abakiriya babo.

Kiiza yagize ati “Imiryango yabo yarababaye cyane. Abakiriya bacu bafungiwe aho badashobora kuvugana n’abandi bantu ndetse n’imiryango yabo ntabwo yemerewe kubabona. Bake bagize amahirwe yo kurekurwa berekana ibimenyetso by’iyicarubozo bakorewe”.

Bamwe bafungiwe muri kasho imyaka irenga ibiri bataragezwa mu butabera. Nta n’umwe wigeze atabwa muri yombi mu buryo bukurikije amategeko nko kuba hari inyandiko zibafata.

Kampala kandi ntacyo irakora ngo yitandukanye n’umutwe w’iterabwoba wa Kayumba Nyamwasa widegembya muri iki gihugu.

Guverinoma ya Uganda kandi ntirerekana ibimenyetso by’uko yitandukanyije n’umutwe wa FDLR, umutwe ugizwe ahanini n’abahoze mu ngabo za Habyarimana n’Interahamwe basize bakoze jenoside yakorewe Abatutsi.

U Rwanda rubinyujije muri Ambasade yarwo i Kampala ntirwahwemye gusaba ko ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda bihagarara birimo nko gushaka abajya muri RNC muri Uganda, ariko uyu munsi ntabwo birahagarara.

Ubwo hafatwaga batanu mu bagabye igitero cy’iterabwoba mu Kinigi muri uku kwezi, bose bavuze ko ari abo muri RUD-Urunana, umwe mu mitwe igamije guhungabanya u Rwanda. Bose uko ari batanu bavuze ko bawugiriyemo muri Uganda.

Abayobozi bakomeye kandi muri Uganda bakorana mu bucuruzi n’abantu nka Tribert Rujugiro, umuterankunga ukomeye wa RNC.

Ibi bikorwa byose bikaba binyuranye n’ibiri mu masezerano impande zombi zashyizeho umukono kuwa 21 Kanama uyu mwaka i Luanda muri Angola.

Exit mobile version