Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Inzu zigezweho za Vision City bazigabanyije 60% zikomeza kubura abaguzi

Umushinga w’inzu zigezweho wa Vision City ugeze he ubyazwa umusaruro? Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize, RSSB, buvuga ko bukomeje gushakira abakiliya inzu zubatswe mu mudugudu ugezweho w’i Gacuriro mu Mujyi wa Kigali uzwi nka Vision City, ugizwe n’inyubako zigezweho zijyanye n’icyerekezo cy’umujyi.

Ni umushinga watangiye mu 2013 ufite intego zo kubaka amacumbi agezweho 504 ajyanye n’icyerekezo cy’umujyi, gusa ntabwo zose zahise zibonerwa abakiliya, bituma zitera ibihombo birimo ikiguzi cyo kuzitaho kugira ngo zitangirika.

Bibarwa ko nko hagati ya 2017-2018, ikiguzi cy’iyo serivisi cyiyongere aho cyavuye kuri miliyari afi 3 Frw kikagera kuri miliyari 4.8 Frw, nk’uko bigaragazwa na raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya leta.

Ubuyobozi bwa RSSB, bwavuze ko inzu 77% zamaze kugurwa, ndetse amafaranga agomba kuva mu bwishyu bw’inzu zose hamaze kwishyurwa 87%, nk’uko RBA yabitangaje. Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yatangaje ko uyu mwaka ushobora kurangira inzu zose zaguzwe.

Ati “Abantu bari ku rutonde rwo gusaba inzu turimo turabafasha gukomeza gahunda, barimo baravugana n’amabanki atandukanye kugira ngo barebe ko babemerera kubaha inguzanyo. Icyizere dufite ni uko nibikomeza kuri uyu muvuduko biriho, uyu mwaka ushobora kurangira zose zarabonye abazigura.”

“Nka 37% z’abaguze inzu ni abakozi ba leta, ikindi ni uko twakoranye na diaspora, 27% ni amafaranga y’ababa mu mahanga, nabyo ni byiza ku gihugu kuko bizana amadovize, ikindi 9% nanone ni abanyamahanga, nabyo bizana andi madovize, umuntu uje mu Rwanda, akora, aho kuyohereza iwabo akayashyira mu gihugu, nabyo biradufasha nk’igihugu.”

Rugemanshuro yagaragaje ko amafaranga yavuye mu nzu zimaze kugurwa yatangiye kubyazwa umusaruro, ndetse ko adashidikanya ko uyu mushinga uzungukira igihugu mu buryo burambye.

Yakomeje ati “Ikindi ni uko mu rwego rw’imisoro, uyu mushinga wishyura agera kuri miliyoni 200 Frw ku mwaka. Buriya mu rwego rwo kugabanya igihombo kiba cyaratewe n’uko hari ibitaragenze neza mu kwiga umushinga, mu kuwukora, ayo ubonye noneho uyashora neza. Nk’ubu navuga ko mu yo twabonye arenga miliyari 51 Frw mu bishyura amazu, ari mu mabanki, baduha inyungu, ngira ngo ubungubu twari tugeze ku nyungu irenga miliyari 5 Frw z’inyungu.”

Bibarwa ko kubera amakosa yakozwe muri uyu mushinga, byatumye ingengo y’imari yo kuwukora yiyongeraho miliyari 38 Frw, iva kuri miliyari 77 Frw igera kuri miliyari 115 Frw.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro, yavuze ko uretse inyigo ikozwe nabi, ubusanzwe ishoramari ringana kuriya utarijyamo mu buryo bwo guhuzagurika.

Yakomeje ati “Twabagiraga inama tukabereka mu mibare ibyo bihombo uko bihagaze, ndetse n’icyerekezo biganamo. Ntabwo rero wavuga ngo inama twagendaga tubagira mu bushobozi bwacu dufite, bazishyize mu bikorwa 100%, hari ibyo bakoze bishoboka nk’uko natwe tugenda tukabireba, nko kugabanya igiciro cy’ayo mazu, cyane cyane ziriya ndende, zizamuka.”

Munzu 114 zitaragurwa higanjemo izo mu bwoko bwa apartment, nk’aho mu z’ibyumba bine zigera kuri 80 hamaze kugurwa 22, mu z’ibyumba bitatu 144 hamaze kugurwa 102, naho muri villa zisaga 300, hamaze kugurwa hejuru ya 90%.

Izi nyubako ziheruka kugabanyirizwa ibiciro kuri 60%, aho inzu y’ibyumba bibiri igurishwa 63,000,000 Frw, zivuye ku giciro gisanzwe cya miliyoni 108 Frw. Iy’ibyumba bitatu igurishwa miliyoni 94 Frw mu gihe ubusanzwe yagurishwaga miliyoni 163, naho iy’ibyumba bine igurishwa miliyoni 108 Frw mu gihe yagurishwaga miliyoni 187Frw.

Inzu zo muri Vision City zikomeje gushakirwa abakiliya

Exit mobile version