Paul Kagame yavuze ko nta “gitutu” amahanga ashobora kumushyiraho! Ariko ibaruwa “abashingamateka” ba “Leta Zunze ubumwe z’Amerika” bamwandikiye, aho bamusabaga kugira abere “Diane Rwigara” n’umubyeyi we “Adeline Rwigara”, akabahanaguraho burundu ibyaha yabahimbiye; Kagame yubahirije icyo cyifuzo adakuyeho n’inyuguti n’imwe ku italiki ya 6/12/2018, ubwo urukiko rwe rwemeza ko Kagame atsinzwe! Mu rwego rwo kujijisha, “Abashinjacyaha” (abashinjabinyoma) ba Kagame, bavuze ko bazajuririra icyo cyemezo, ariko abo bashinjacyaha batangaje ko ministre wa Kagame Busingye yabiyamye, akaba yarababujije kujuririra urwo rubanza kuko byabakururira ishyano!
https://youtu.be/CUuJOGXkv9I
Guhanagura ibyaha byose kuri “Diane Rwigara”, hakagaragazwa ko yahimbiwe ibyaha na DMI kugirango atiyamamaza kuko yari ateye ubwoba Paul Kagame kuko yashoboraga ku mutsinda mu itorwa ku mwanya wo kuba Perezida w’u Rwanda, ni ikimenyetso cy’uko “itorwa rya Paul Kagame ryo mu mwaka w’ 2017 nta remere rifite”, kuko hakoreshejwe “uburiganya” kugirango umukandida washoboraga gutsinda ayo matora abuzwe kwiyamamaza!
Ahantu hose Kagame yajyaga mu mahanga, yabazwaga ikibazo cya Diane Rwigara, Kagame agasubiza ko Diane Rwigara ari umunyabyaha wahimbye imikono y’abantu bagomba kumusinyira kugirango ajye kurutonde rw’abakandida kugeza ubwo yasinyishije n’abantu bitabye Imana! Ibi bikaba byerekana ko Kagame yari azi neza dosiye y’urubanza rwa Diane Rwigara, none icyo cyaha Diane yagihanaguweho n’inkiko za Kagame. Birumvikana ko Kagame yari kugenda abeshya ko ari icyemezo cy’inkiko ze zigenga, ariko se, izo nkiko nizo zabujije Kagame no kujurira kandi yarijeje intore ze ko azabikora?
Mu kwezi k’Ukuboza 2018, umushinjacyaha mukuru Jean Bosco Mutangana yavuze ko ubushinjacyaha buzajuririra icyemezo cyo kugira “abere” Diane Rwigara n’umubyeyi we Adeline Rwigara; ariko umuvugizi w’ubushinjacyaha bwa Kagame, Bwana Faustin Nkusi yabwiye ibinyamakuru byo mu Rwanda ko ministre w’ubutabera Bwana Busingye yababujije kujurira! Nkusi yagize ati:
“Nk’ubushinjacyaha twarajuriye, ariko ministre w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta, atugira inama yo kubihagarika, duhitamo kudakomeza. Ministre Johnston Busingye yatubwiye ko ibyo urukiko rwanzuye bihagije. Ikiruta ni uko umutungo wa leta wakoreshwa ibindi aho kujurira”.
Nubwo bisanzwe bizwi ko leta ya Paul Kagame itinya ubutabera, ntabwo byari bisanzwe ko itinya no kujya kuburanira mu nkiko zayo yishyiriyeho! Ibi byose bikaba byaratewe n’igitutu cy’abashingamateka b’Amerika bashyize kuri Kagame! Nyuma yo gutinya kujurira, turibaza niba leta ya Kagame yiyemeje gufungura urubuga rwa politiki mu Rwanda kuko niba urwo rubuga rudafunguwe, igitutu cy’abanyamerika n’abanyarwanda kirakomeza kuyihungeta!
Mu kwezi kwa Nzeri 2018, ubushinjacyaha bwa Kagame, bwatangarije “intore” ko bwiteguye kurega Bwana Faustin Twagiramungu mu nkiko z’igihugu cy’Ububiligi ku cyaha cyo gupfobya jenoside; Twagiramungu yasabye ubwo bushinjacyaha kuba bwatanze ikirego bitarenze ukwezi k’ukuboza 2018, kuva icyo gihe bushinjacyaha bwa Kagame, ntabwo burongera kugira icyo buvuga kuri iki kibazo. Ese ubushinjacyaha butsindirwa mu nkiko bwishyiriyeho bushobora kujya mu nkiko zo mu Bubiligi?
Ibi byose ni ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Kagame buhagaze ku kaguru k’imbunda gusa, naho izindi nkingi zose zigaragaza ubutegetsi bw’igihugu kizima zarahirimye!
veritasinfo