Ingabire Victoire ati ipfundo ry’umutekano muri kariya karere k’ibiyaga bigari riri mu Rwanda. Haricyo atavuze se! Kagame niwe nyirabayazana w’akaduruvayo kari muri kariya karere. Madame Ingabire Victoire akaba asaba ONU ko yakora ibishoboka byose hakabaho ibiganiro hagati y’abanyagihugu ubwabo aribo banyarwanda ndetse no hagati y’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari. Yibukije ONU ko mu biganiro yatanze yibagiwe ko hagomba kubaho ibiganiro hagati y’abanyagihugu.
Madame Ingabire Victoire arashimangira avuga ko byakabaye byiza aruko ibyo biganiro bibaye mbere y’amatora yo mu mwaka wa 2024 kuko ngo byakunze kugaragara ko amatora akunze kuzamo ibibazo. Namwe murabyumva icyo yashatse kuvuga. Leta ya Kigali se izemera ko hari abandi bakwiyamamaza? Niyo mpamvu ibyo bibazo byakagombye kwigwaho mbere, Kagame agafungura urubuga rwa politiki kugira ngo n’abandi bifuza gutanga umusanzu ku gihugu bawutange batavukijwe uburenganzira ku gihugu cyabo kandi bawutange mu bwisanzure busesuye.
Ati ibibazo byo mu Rwanda n’umuriro barengejeho ivu wajya kubona ukabona uraturitse. Ati mbere y’uko uwo muriro uvumbuka ibintu bigaturika ni bakemure ikibazo k’impunzi bavuga ko aricyo giteza umutekano muke!!