Kuri uyu munsi tariki ya 01/10/2020, raporo Mapping Report yujuje imyaka icumi ishyizwe hanze. Tugiye kugaruka ku mateka yayo muri iyi myaka icumi ishize, twibuke uko Mushikiwabo na Kagame bashatse kuyipfuka bagatsindwa, uko Jenoside yakorewe Abatutsi yakoreshejwe mu guhakana ubwicanyi buyivugwamo, uko iyo raporo yerekana ko Umuhutu yishwe azira ko yavutse ari Umuhutu, turangize tureba uko Dr Mukwege yavanye umukungugu kuri iyo raporo ikaba imaze kwemeza n’ibihugu by’i Burayi.
Raporo Mapping Report muri make
Raporo yitwa Mapping Report mu Kinyarwanda yaba nka raporo y’ishusho ry’ubwicanyi bwakorewe muri Repubulica Iharanira Demokarasi ya Kongo yashyizwe hanze n’Umuryango w’Abibumbye. Ikaba yarateguwe n’ibiro bya komiseri w’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe uburenganzira bwa muntu. Iyo raporo yibanda ku bwicanyi ndengakamere bwakorewe ku butaka bwa Kongo hagati y’ ukwezi kwa Werurwe 1993 na Kamena 2003.
Iyo raporo isuzuma ubwicanyi bukomeye 617 mu bwicanyi bwakorewe muri Congo mu gihe cy’imyaka 10. Iyo raporo ivuga ko ubwo bwicanyi bwakozwe n’icyahoze ari inyeshyama zo kubohora Kongo za AFDL ya Laurent Desiré Kabila, n’ingabo za APR ya Kagame. Iyo raporo yerekana ko abagore n’abana aribo bibasiwe cyane ndetse n’abari bafite intege nke. Muri iyo raporo harimo ibice byihariye bivuga ku rugomo rukoresha igitsina rwakorewe abagore; uko abana bahohotewe kandi nuko abafite intege nke nabo bibasiwe. Ikindi iyo raporo ivuga mu buryo bwihariye ni ukuntu kwiba amabuye n’ubukungu by’agaciro bwo mu butaka bwa Kongo byakoreshejwe.
Raporo ifata umwanzuro ivuga ko ibyaha byinshi byakozwe ari ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara. Ikanabaza niba ibyaha byakorewe impunzi z’Abanyarwanda zabo mu cyiswe ubwoko bw’Abahutu ndetse nabo mu cyiswe ubwoko b’Abanyekongo, bijyanywe imbere y’ubutabera bitashobora kwitwa Jenoside yakorewe Abahutu, ariko igashimangira ko ari urukiko rugomba gufata icyo cyemezo.
Kanama 2010 : Kagame na Mushikiwabo bashatse kuyizimya birabananira
Mu ibaruwa Louise Mushikiwabo, yandikiye Umunyabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki-moon, yanditsemo ko iyo raporo ari “Ikosa” Umuryango w’Abibumye ugiye gukora kandi ko “biteye n’isoni” kubera uwo muryango ukwiye gukorera mu mucyo. Yakomeje avuga ko “kuvuga ku byaha bya jenoside, ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu” ari ibintu bikomeye cyane ariko ko “uburyo ubushakashatsi bwakozwe , uburyo bwakozwemo byo atari byo (bikoze nabi)”. Yakomeje avuga ko : “Twemera ko bitashoboka ko Loni yateye umugongo Abanyarwanda muri jenosiye yakozwe muri 1994, yashinja ingabo zahagaritse iyo jenoside gukora amarorerwa muri DRC”. Mushikiwabo yongeyeho ko ibyaha FPR ingabo za Kagame ziregwa ari ibihimbano kandi bikaba bishingiye ku byo igice kimwe gusa cyabivuzeho, gutyo ibyo bikaba : “ari ibitutsi biza byiyongera ku bikomere”. Mu kurangiza iyo baruwa, Leta ya Kagame ibwira Loni ko iyo raporo nisohoka, cyangwa ngo ntihavanwemo kuvuga ku byaha bya Jenoside, cyangwa ikagera mu binyamakuru, izavana ingabo z’u Rwanda mu ngabo z’Umuryango w’Abibumbye zibungabunga amahoro.
26 Kanama 2010 : Raporo yasohotse mu binyamakuru mu buryo butunguranye
Ku itariki ya 26 Kanama 2020, ikinyamakuru cyo mu gihugu cy’u Bufaransa Le Monde, mu buryo butunguranye, cyashyize hanze iby’iyo raporo. Mu nkuru ifite umutwe ugira uti “Loni ntishaka kudahana imyaka icumi y’ubwicanyi ndengakamere muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo”, icyo kinyamakuru cyavuze ko cyateye imboni kuri iyo raporo kandi ko kiyifite, kinatangaza ko ubutegetsi bw’i Kigali burimo gushyiraho igitugu kugirango iyo raporo idasohoka. Muri iyo nkuru icyo kinyamakuru cyatangaje inyito y’ibyaha bivugwa muri raporo nkuko twabibonye hejuru, kinakomoza ku byaha bya jenoside. Hari abavugwa ko bamwe mu bakozi ba Loni basohoye k’ubushake iyo raporo, bayigeza ku banyamakuru kugirango itarigiswa.
27 Kanama 2010 : Kigali yongeye gutera amahane
Bukeye bwaho, iyo raporo ikigera mu itangazamakuru, abategetsi b’i Kigali bahise batangaza nabo mu binyamakuru ko iyo raporo ari “Umugambi mubi”, “uteye akantu” kandi “idafatitse”. Ubuyobozi bw’i Kigali bwongeyeho ko iyo nyandiko iteje akaga kandi ititaye ku bintu, ikaba izanashobora guteza umutekano muke mu karere.
Nubwo Kagame yashyizemo amananiza n’igututu, byarangiye Mapping report isohotse ku itariki ya mbere Ukwakira 2010. Iyo raporo yerekana ko Ingabo za AFDL na APR zakoresheje mu buryo burengeje intwaro zoroheje (zitari intwaro za gisirikare nk’agafuni), kandi mu bishwe hakiganzamo abana n’abagore, abakecuru, abasaza, abarwayi, muri make abantu bari bafite intege nke kuburyo batashoboraga kutera ubwoba izo ngabo. Ikindi kandi izo ngabo zahize impunzi zo mu cyiswe ubwoko bw’Abahutu, zinica abo mu cyiswe ubwoko bw’abahutu b’abanyekongo, ibyo bikaba byerekana ko Abahutu bishwe bazira uko bavutse.
10 Ukuboza 2018 : Dr Denis Mukwege yabonye igihembo cy’amahoro asaba ko iyo raporo yavanwaho umukungu
Yakira igihembo Nobel cy’Amahoro mu mugi wa Oslo mu mwaka wa 2018, Dr Denis Mukwege yakomoje kuri iyo raporo avuga ati : “Raporo ya Mapping Report yakozwe n’ibiro bya komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu yerekane ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu 617 bishobora no kuzaba ibyaha bya Jenoside. Amahanga ategereje iki kugirango ahe agaciro iyo raporo, nta mahoro ashobora kubaho nta butabera”.
Indi nkuru wasoma : DR MUKWEGE : INTAMBARA KABAREBE ATAZATSINDA
Mu gihe igiye kuzuza imyaka icumi ishyizwe hanze, raporo ya Mapping Report ikomeje gutsinda ibitego aho mu kwezi guashize, ku itariki ya 18 nzeli, inama y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi yasabye ibihugu byose bigize akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano gushyigikira ishyirwaho ry’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Kongo kandi isaba n’intumwa zose z’ibihugu by’u Burayi gushyigikira mu buryo buboneka abaharanira uburenganzira bwa muntu.
Constance Mutimukeye