Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, bwana Habyarimana Gilbert, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko nta bantu babuze ubuzima ariko ko hari byinshi byangirikiye mu mvura yaguye mu karere ka Rubavu kuri uno wa gatandatu.
Bwana Habyarimana ashingiye ku mibare y’agateganyo y’ibyamaze kubarurwa yemeza ko hasenyutse amazu 26, ayagiyemo amazi ashobora gusenyuka imvura yongeye kugwa agera kuri 924.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu avuga ko hangiritse n’ubwiherero bugera kuri 254 ndetse hangirika n’imyaka myinshi. Yavuze ko ibyangiritse bitarashyirwa mu gaciro k’amafaranga.
Imvura yaguye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu yatumye umugezi wa Sebeya wuzura, usenya amwe mu mazu awegereye yo mu mirenge ya Kanama mu duce twa Mahoko, Nyundo n’ahandi.
Akarere ka Rubavu, gaherereye mu burengerazuba bw’ U Rwanda
Source: VOA