Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Impfu zibasiye abantu bo mu karere ka Ngororero ni nyinshi pe!

#Ngororero: Umubiri w’uwakekwaga ko yagwiriwe n’ikirombe wabonetse mu ishyamba

Ngendahimana Vedaste w’imyaka 18 byavugwaga ko yari yaraburiye mu kirombe cyagwiriye abantu mu murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero mu Cyumweru gishize basanze umurambo we mu ishyamba riri hafi aho. Yari akiri muto kuko yari afite imyaka 18 y’amavuko.

Uwa nyuma byavugwaga ko yapfiriye mu kirombe kiri mu murenge wa Kabaya yabonetse mu ishyamba riri hafi yacyo

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba CIP Emmanuel Kayigi yabwiye Umuseke umurambo wa Ngendahimana wabonetse mu gashyamba kari hafi aho.

Uyu muvugizi wa Police mu ntara y’Iburengerazuba yabwiye Umuseke ko makuru arambuye yatanga kuri uyu nyakwigendera kuko hari abo yari yoherejeyo ngo bazane amakuru yuzuye neza.

Ikirombe byavugwaga ko Ngendahimana yaguyemo cyari gisanzwe gicukurwa amabuye ya wolfram ariko cyari cyarakomwe, kidakoreshwa.

Abantu bane bakigiyemo taliki 22 Kanama, 2019 barapfuye bikavugwa ko bazize kubura umwuka mwiza wo guhumeka.

Hari amakuru nyuma y’aho yavugaga ko na we (Ngendahimana) yapfiriye muri kiriya kirombe.

Ari we ari na bariya bapfiriye mu kirombe bose bakomoka mu murenge wa Kabaya mu karere Ngororero.

Ngendahimana Vedaste umurambo we wajyanywe mu bitaro Kabaya.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

3 IBITEKEREZO

AKUMIRO
27/08/2019 4:51 09 – 4:51 09 pm
Tekereza! Gutabwa n’ikirombe bikarangira umurambo uri mu gashyamba!!!

GAHINDA
27/08/2019 4:56 07 – 4:56 07 pm
Ubwo se noneho gihamya y’uko n’abandi bagwiriwe n’icyo kirombe batishwe ni iyihe? Kandi ibi birombe byagiye bicukurwamo amabuye y’agaciro hirya no hino mu gihugu ntibisibwe bizarikora. Ni byinshi cyane, ni birebire cyane… Ubigereranyije n’ibyo abantu bikangaga muri 1994.. Mbiswa ra!!

KADAHUMEKA
27/08/2019 7:15 03 – 7:15 03 pm
Impfu zibasiye abantu bo mu karere ka Ngororero ni nyinshi pe! Ndavuga izidasobanutse. Kandi ziriyongera aho kugabanuka. Izivugwa mu itangazamakuru nibura. Barabigenza bate ngo bave mu gicucu cy’urupfu rwa hato na hato?

Exit mobile version