Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Imirire mibi yugarije abana miliyoni 1.5 ikaba ituma badakura neza

Rwanda – Abana miliyoni 1,5 bagiye guhabwa Vitamine A ibafasha gukura neza
Amajyaruguru – Byatangajwe mu muhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana byakorewe mu karere ka Gicumbi ko muri iki cyumweru abana b’u Rwanda miliyoni 1,5 bagiye guhabwa Vitamine A ibafasha gukura neza. Aha Akarere ka Gicumbi kashimiwe ko kubyarira kwa muganga ku babyeyi bigeze ku kigero cya 97% naho gukingiza abana bikaba biri kuri 98%.

Minisitiri Dr Gashumba akingira umwana urukingo rumurinda Imbasa mu buzima bwe

Juvenal Mudaheranwa umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi yatangaje ko nubwo ibi bipimo bishimishije hakiri ibibazo by’indwara zishingiye ku isuku nke ababyeyi bakene gushishikarizwa kwirinda.
Akarere ka Gicumbi niko karere mu Rwanda gafite imirenge myinshi(21) gafite abaturage bagera ku 421 131  utugari 109, imidugudu 2 5630.
Uyu muyobozi yatangaje ko kugeza ubu ababyeyi batwite bipimisha inshuro enye (4) bangana na  23% , naho kuringaniza urubyaro biracyari kuri  30% gusa. Uyu muyobozi avuga ko bishimira ko impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu n’ababyeyi bapfa babyara byagabanutse ku kigero gishimishije cyane.
Dr Patrick Ndimubanzi umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuzima muri uyu muhango yasabye ababyeyi gukomeza kwisuzumisha (batwite), gukomeza gushishikarira gukingiza abana babyaye, no gukurikiranwa kwa muganga kugira ngo abanduye SIDA babyare abana bazima.
Muri iki cyumweru cyatangijwe kuri uyu wa kabiri, abana bagera kuri Miliyoni imwe n’igice  bazahabwa vitamine A izabafasha mu gukura neza, bapimwe ibimenyetso by’imirire yabo. Abanabari hagati y’umwaka umwe na 15 bangana na miliyoni 4  bo bazahabwa  imiti yo kuvura inzoka zo munda  nk’uko byatangajwe na Dr Ndimubanzi.
Dr Diane Gashumba Minisitiri w’iterambere ry’Umuryango wari muri uyu muhango yavuze ko intambwe nziza u Rwanda rumaze gutera mu kurengera ubuzima bw’ababyeyi n’abana igomba gusigasirwa no gukomezwa abana barindwa ibibazo by’imirire mibi, isuku nke, malaria, kujya kuba ku muhanda, guta ishuri, kurinda abangavu guterwa inda n’ibindi.
Minisitiri Dr Gashumba yavuze ko ibibazo byinshi by’indwara n’imibereho mibi mu miryango bituruka ku myumvire iri hasi ku buzima, ubujiji, ubukene n’ubwiyongere bw’abantu butajyanye n’umusaruro wabo hamwe n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Dr Gashumba yasabye abayobozi ku nzego zose, abarezi n’ababyeyi gukomeza gushyira imbaraga mu bukangurambaga bugamije kujijura abanyarwanda ku mibereho, isuku n’ubuzima muri rusange kandi ntibigarukire muri iki cyumweru gusa.
Uyu muyobozi yasabye ababyeyi gufata umwanya bakajya baganiriza abana babo kandi byaba ngombwa mu kubaha uburere bwiza bagashyirwaho n’igitsure mu kubarinda ingeso mbi cyane cyane izishyira ubuzima bwabo mu kaga.

Uyu muhango witabiriwe n’abantu benshi mu murenge wa Kageyo

Abana b’u Rwanda bose hamwe barenga miliyoni eshanu bazahabwa inkingo na Vitamine A

Umwe mu bashyitsi aha umwana VItamine A

Uhagarariye OMS mu Rwanda aha umwana Vitamine A

Dr Patrick Ndimubanzi yasabye ababyeyi gukomeza kwisuzumisha

Uwari ahagarariye USAID yavuze ko USAID yishimira uko ibikorwa by’ubuzima ifatanyamo na Leta y’u Rwanda bikorwa neza

Dr Diane Gashumba yasabye ababyeyi gufata umwanya bakajya baganiriza abana babo kandi byaba ngombwa mu kubaha uburere bwiza bagashyirwaho n’igitsure

Photos/D S Rubangura/Umuseke
Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW

Exit mobile version