Mu Rwanda, abigeze gufungirwa mu magereza baremeza ko bakorewe ibikorwa by’iyicarubozo ry’urukozasoni basaba ko byacika.
Abavuganye n’Ijwi ry’Amerika bavuga ko bakinjira babategeka kwituma bagamije kureba niba nta bintu bitemewe binjije mu magereza.
aBwana Jean de Dieu Ihorahabona, amaze amezi asaga atandatu afunguwe. Yemeza ko utabashije guhita yituma ako kanya abafungwa babakuriye baba babashyize mu kato ka bonyine kugeza igihe bazitumira. Yavuze ko mu bafungwa barengaga 50 bari kumwe nta n’umwe bagize icyo basanga mu mwanda we