Gen Mubaraka ati iyo numvise basenga basaba Imana kurangiza intambara we ahita asaba Imana ngo ntiyumve ayo masengesho. Ngo ntabwo ari ibiraka abaturage babima. Kuri we yifuza ko intambara zakomeza kuko ngo zitabaye bamusezerera mu kazi. Umuntu muzima ufite ubumuntu yakwifuza ko intambara ziba kugirango abone akazi? Akazi ko kwica? Genda Rwanda wagushije ishyano!!!
Mureke mbibarize akazi k’ingabo n’ukurwana intambara gusa? Ngaho munsubize? Njye nabisobanura ukundi, akazi k’ingabo z’igihugu ntabwo ari ukurwana intambara gusa, ni ukurinda umutekano w’igihugu n’uw’abaturage bacyo. Umutekano urindwa mu buryo butandukanye, mu gihe k’intambara birumvikana nibo bajya imbere bakayirwana, igihe k’imvururu mu gihugu bahamagarirwa kuzihosha, mu gihe k’indwara z’ibyorezo n’aho bahamagarirwa mu gutabara abaturage, inzobere zabo mu buvuzi zigafatanya n’inzego z’igihugu z’ubuvuzi mu guhashya icyo cyorezo. Ingabo zigaragara mu bikorwa bitandukanye bigamije guteza igihugu imbere ariko zitibagiwe inshingano zazo zo kurinda igihugu.
Gen muzima ati intambara tuzajya tuzirangiriza iyo hirya. Icyo ahishe n’iki? Aravuga intambara bateza muri Congo, bakica abaturage, dore ko Congo bayigize uburimiro, bayigize akarima kabo. Aho banyaruka bagasoroma maze bakigwizaho ubukungu cyangwa bakohereza hanze mu mabanki, bakohereza hanze ngo u Rwanda rufite amabuye y’agaciro!!!
Umuntu muzima uva amaraso arigamba uburyo bica abana, abagore mbese ikiremwa muntu muri rusange? Maze yamara kwisararanga za nkomamashyi nazo zikayakoma! Abanyarwanda baravuga ngo imbyino nyir’urugo ateye niyo wikiriza. Kagame ntabwo azaririmba kwica ngo agatsiko ke ko karirimbe indi ndirimbo. Kazikiriza kandi gashyire mu bikorwa ibyo ategetse. Banyarwanda banyarwandakazi koko dukomeze dutize umurindi uwo mwicanyi. Reba abanyamakuru bari bahatubereye bose yabanize. Amakuru yerekeranye n’imibereho yacu ninde uzayasohora? Ninde uzatuvugira twebwe rubanda rugufi tutagira kivugira?
Koko dukomeze kwikirize iriya ndirimbo ye? Twemere dukomeze twicwe nk’ibimonyo? Abanyarwanda turagira Covid-19, turagira imvura irimo idusenyera, turagira gusenyerwa na Kagame n’agatsiko ke kubera inyungu zabo tutibagiwe inzara irimo iturya kubera Covid-19. Kagame n’agatsiko ke baraturiye baratumaze! Namwe nkomamashyi mumenye ko ruriye abandi rutabibagiwe. Kagame nta mpuhwe agira, arabakoresha ariko igihe nikigera afite aho azabohereza. Iwabo wa twese murahazi, nta numwe uhazi keretse uwagezeyo, ngaho aho azabohereza.
Gen Mubaraka ati turacyakeneye izo ntambara z’iyo. Yego inyota yo kwigizaho umutungo iracyari yayindi. None se iyo Rwandair ibatwarayo iracyagenda muri ibi bihe bya Coronavirus? Mbese ubu barimo bararira ayo kwarika? Tuvuge ko Covid-19 yahagaritse ibyo bikorwa byabo by’ubusahuzi muri Congo? Kandi nta ntambara batinya? Ubusahuzi bwabo burubu aho abaturage bo bahugiye muri gahunda ya guma mu rugo barimo barasahura muri Congo, bo buriya rurambikanye. Bazabirya kugeza ryari?
Rosette Kayirangwa