Site icon Rugali – Amakuru

Udahemuka Olivier (uri hagati) niwe wegukanye ibyibano, amamashini yo mu ruganda rwa Rwigara

Rwanda: Imashini zikora itabi zo mu ruganda rwa Rwigara zatejwe cyamunara. Ikigo cyitwa MM & RGD Company Ltd gihagarariwe na Olivier Udahemuka cyegukanye muri cyamunara, imashini zikora itabi z’uruganda Premier Tobacco Company rw’umuryango wa Rwigara, zigurwa kuri miliyari imwe na miliyoni 797 Frw.

Kuri uyu wa Mbere nibwo Umuhesha w’inkiko w’Umwuga, Me Habimana Védaste, yagurishije mu cyamunara imashini zikoreshwa mu gutunganya itabi ry’uruganda ‘Premier Tobacco Company Ltd’ ngo hishyurwe umusoro ugera kuri miliyari esheshatu uwo muryango ubereyemo leta.

Anne Rwigara uhagarariye ibikorwa by’ubucuruzi mu muryango wa Rwigara yavuze ko batishimiye igiciro izi mashini ziguzweho.

Umuhesha w’inkiko ariko yavuze ko kwanga iki giciro cyo muri cyamunara ari uburenganzira bwabo, itegeko rigena ko kugira ngo wange igiciro ari uko kiba kitagejeje kuri 75% y’igiciro cyahereweho muri cyamunara.

Yashimangiye kandi ko iyi cyamunara igiciro cyatanzwe ari igiciro cyahereweho muri cyamunara, ni ukuvuga ko nyir’umutungo adafite uburenganzira bwo kwanga igiciro cyafatiweho.

Mu mpera za Werurwe uyu mwaka nabwo amakarito manini 7195 y’itabi ry’uruganda ‘Premier Tobacco Company Ltd’ yatejwe cyamunara, rigurwa na Murado Business Ltd, amafaranga y’u Rwanda miliyoni 512.

Ni ukuvuga ko hamaze kuboneka miliyari 2 na miliyoni 309 Frw muri miliyari esheshatu uyu muryango wishyuzwa.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) giheruka gutangaza ko igihe amafaranga avuye muri cyamunara atishyura imisoro yose umuryango wa Rwigara ubereyemo leta, asigaye azashakwa mu yindi mitungo bafite.

Source: umurashi.rw

Imbere mu ruganda Premier Tobacco Company Ltd rw’umuryango wa Rwigara Assinapol

Imashini z’uru ruganda nizo zigomba gutezwa cyamunara

 

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) kivuga ko cyishyuza uru ruganda ibirarane by’imisoro bya miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda, byo guhera mu 2012

 

Exit mobile version