Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Ikitwa umwiherero wa 13 kirangiye kidatanze imyanzuro nkuko byabaye mumyiherero yayibanjirije.

Twari dusanzwe ko umwiherero utanga imyanzuro ariko uyu wa 13 siko byagenze. Ese mama byaba arukubera ko batashoboye gushyira mu bikorwa imyanzuro yo mu mwiherero w’umwaka ushize. Iyumvire nawe aho abanyamakuru ba Flash FM mu Rwanda bajomba ibikwasi leta ya Kagame bayiseka ko yapfunyikiye abanyarwanda umunyu:

Dore hasi inkuru yo mu kinyamakuru Igihe:
Perezida Kagame yasabye abayobozi kuzuza inshingano zabo badategereje ibihano
Mu ijambo Perezida Paul Kagame yagejeje ku bayobozi mu isozwa ry’umwiherero w’abayobozi bakuru waberaga i Gabiro mu karere ka Gatsibo, yavuze ko hari ubwo abayobozi bagera igihe cyo gufatirwa ibihano kandi hari uburyo bwo kubyirinda, bubahiriza inshingano zabo mu bushobozi bwabo bwose.

Perezida Kagame yavuze ko abayobozi badakora ibintu bijyanye n’uko ubushobozi bwabo bungana. Yagize ati “Ibyo turi kugeraho ntabwo bingana n’ubushobozi dufite, turi gukoresha 40% by’ubushobozi bwacu.”
Perezida Kagame yasabye abayobozi gukoresha imbaraga zishoboka hifashishijwe ubushobozi bifitemo, nk’ikizabafasha kugera ku ntego zabo, abasaba kuzuza inshingano zabo hagamijwe guhindura igihugu.
Muri uyu mwiherero, abayobozi bemeranyije gufatanyiriza hamwe bagakorana nk’itsinda, hagamijwe guteza imbere igihugu n’ibigikorerwamo.
Ubwo yatangizaga umwiherero, Perezida Kagame yanenze abayobozi kuba badakorera hamwe, asaba ko Umwiherero ubabera umwanya wo kungurana ibitekerezo ku neza y’inzego bahagarariye.
Yakomeje agira ati “Uyu mwiherero icyo tuwushakamo cya mbere na mbere, ni ukureba ngo dukoresha dute ibiri mu bushobozi bwacu, gushakisha ibyo tudafite cyangwa se kugera ku ntego duhereye ku byo dufite.”
Ikindi Perezida Kagame yagarutseho, ni ukureba intambwe iba imaze guterwa hashingiye ku byemeranyijweho mu gihe cyashize, hakarebwa no ku muvuduko uri gukoreshwa.
Ibi ahanini yabishingiye ku kuba hemeranywa ku ngingo zinyuranye, ariko mu yindi nama y’umwiherero ugasanga nta muyobozi n’umwe ucyibuka ibyaganiriweho ubushize, n’ingamba zemejwe ntizashyizwe mu bikorwa.
 
Exit mobile version