ESE RUSHYASHYA YABA IKORERA LETA CYANGWA AHUBWO IKORERA ABARWANYA LETA.
Umuntu wese udafite nibura imyaka 35 y’amavuko, ashobora Kuba ataramenye cyangwa se ngo asome Kangura, ikinyamakuru cyamamaye nk’inkozi y’ibibi
mu myaka ya 1992-1994.
Niba utaramenye iyo Kangura, birahagije gusoma impanga yayo ariyo Rushyashya kugira ngo usobanukirwe uko Kangura yari iteye.
Kangura na Rwasiri cyangwa SCR (service Central de Renseignement)
Rwasiri rwari urwego rw’iperereza ryo kwa Habyalimana, twagereranya muri iki gihe na DMI ifatanye na CID bya Kagame.
Rwasiri/SCR Ni urwego rwari rutinyitse cyane ku buryo uwahinjiraga kuhasohoka byari aha Nyagasani.
Icyo kinyamakuru Kangura rero ni imwe mu ntwaro ikomeye yakoreshwaga na leta mu gukanda no gukandamiza abatavuga rumwe na leta ; tutibagiwe no kwigizayo buri wese waba ubangamiye inyungu runaka z’akazu n’abakoresha urwo rwego rw’iperereza.
Rushyashya na DMI na CID
Muri iki gihe, nkuko nkunze kuvuga ko ibihe byisubiramo ; hahindutse amazina naho ibikorwa bya Kangura(1994) na Rushyashya(2016) ntaho bitaniye.
DMI na CID n’inzego zikorera Kagame nkuko SCR yakoreraga Habyalimana.
Kangura yandikirwaga muri SCR ihagarariwe n’abitwa ba Rwabukumba, Simbikangwa. …nkuko Rushyashya yandikirwaga muri DMI ku mategeko ya ba Nziza, Munyuza. ….nk’agatsiko gakorera Kagame.
Burasa /Ngeze
Burasa uyu wandika Rushyashya, nako witirirwa ko yandika Rushyashya yagizwe umuyoboro w’amabi yose akorwa n’ubutegetsi ; nkaba mukangurira Kandi muhamagarira gusoma igitabo Ngeze Hassan uyu nawe wari waragizwe umuyoboro w’amabi yose ya repubulika ya kabili!
Iki gitabo yacyandikiye aho afungiye Arusha, azira ibyanditswe na Kangura nk’ikinyamakuru.
Abwirwa benshi akunva bene yo, Burasa ni wowe ubwirwa, jya gusoma Icyo gitabo urasanga ubwirwa byinshi maze uzagire inkuru Nziza usiga imusozi.
Abagira Imana babona ubagira inama wabona Ngeze agize Icyo amarira Burasa.
Nanjye icyo nakwifuriza, ni uko wagira ubushacye n’ubushobozi bwo kwigobotora ibyo urimo ntukomeze kuba umuyoboro w’amabi akorwa n’agatsiko.
Gusebanya no guhimba nk’intwaro yo kurwanya abatavuga rumwe na
leta.
Aho Kangura yageze itwemeza ko ngo inyenzi-nkotanyi zifite imirizo, ko nta numwe utarwaye sida mu bayobozi bayo! Rushyaya nayo niho igeze mu gusebya abatavuga rumwe na leta mubyo yise “tumenye bamwe mu barwanya leta y’u Rwanda”
Aho Kangura yadutangarizaga ko Kagame yarashe Kanyarengwe na Bizimungu mu guteza umwuka mubi hagati y’amoko, ni naho Rushyashya igeze mu guhimba ibinyoma by’ubwoko bwinshi mu barwanya leta.
Aho Kangura yageze yita buri muntu wese umututsi (Kangura #6) mu rwego rwo kumwangisha abahezanguni, nkaho kuba umututsi cyari icyaha;
Ni naho Rushyashya igeze yita umuhutu (Rushyashya “ tumenye bamwe mu barwanya leta y’u Rwanda”) uwariwe wese yabuze icyo inenga, nkaho kuba umuhutu ari icyaha.
Umanika agati wicaye mu kukamanura ugahagarara
Kimwe mu biranga ibi binyamakuru byombi, ni ukwibasira abantu bigakabya bikazagera naho ababikuriye cyangwa ababyandikamo basubiranamo ubwabo noneho ibinyamakuru byabo bigahinduka intwaro ikoreshwa k’uwo bashaka wese kwicaza ku gatebe cyangwa se kwica burundu.
Umuntu uwariwe wese Kangura yandikaga nabi cyangwa imusebya, bwacyaga leta imwirukana ku kazi cyangwa imufunga.
Rushyashya iyo yakwibasiye biba byaturutse ibukuru bityo kugushyira ku gatebe bikaborohera kabone naho witwa ko wakoreraga agatsiko.
Ubudahangarwa
Ibi binyamakuru Kandi ikibiranga byombi, ni ubudahangarwa byahawe n’abagize agatsiko cyangwa akazu Kari ku butegetsi, bityo bigakoreshwa na none mu guharabika no kwikiza uwo batagikeneye.
Muribuka ko Kangura yari ifite ubudahangarwa ku buryo itinyuka kwandika uwahoze ari secrétaire général wa MRND Bonaventure Habimana! Ni naho Rushyashya igeze igaraguza agati ba Ceaser Kayizari, Kayonga. …n’abandi benshi agatsiko gashaka gutesha umurongo no gushyira ku gatebe.
Kangura/Rushyashya bikorera/byakoreye leta cyangwa opposition ?
Iyo urebye amarorerwa ibi binyamakuru bihuriraho ; ntawabura kwibaza ati:
Ese koko ibi binyamakuru byaba bishyigikiye cyangwa byarashyigikiye leta ? Cyangwa se ahubwo inyandiko zabyo zirushaho cyangwa zarushijeho kuyitesha umurongo ?
Ngibyo ibibazo biri mu basomyi cyangwa abasomye Kangura bakaba ubu bayigereranya na Rushyashya.
Mwibuke ko Kangura iri mu bimenyetso kabutindi byatumye leta ya Habyalimana yitwa leta mbi, umwanditsi wayo nako umuyoboro wayo akaba ari Arusha aho asobanura ibyo yakoreshejwe.
nkibaza ko ariyo mpanvu bamwe bakomeje kwibaza ko ahubwo Rushyashya yaba ikorera opposition, kuko irakataje mu gushakira ibyaha leta yitirirwa ko irengera. Ubabaje ni Burasa bagize umuyoboro akaba azabibazwa ku giti cye.
Rushyashya imaze kugera aho ifatwa n’abarwanya leta nk’ikinyamakuru kibafasha mu gushyira ku mugaragaro ububi bwa leta n’agatsiko kayo.
Ku buryo ahubwo utagaragaye muri Rushyashya aboneka nkaho ataremerwa nk’urwanya leta.
Harahagazwe.
Gallican Gasana
https://www.facebook.com/notes/gallican-gasana/ikinyamakuru-rushyashya-ni-kangura-nshya/10154006907058921