Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Ikinyamakuru Financial Times cyo mu gihugu cy’Ubwongereza cyakomerekeje bikomeye Paul Kagame!

Kagame yafunze umupaka na Uganda

Mu mwaka w’1996, Paul Kagame yiyemeje kugaba igitero cya gisilikare ku gihugu cya Zaïre. Umwe mu bajyanama ba Mobutu akaba yarasobanuye uburyo Mobutu yamusubije ubwo yari amaze kumugezaho inkuru y’uko Kagame yagabye igitero cya gisilikare kuri Zaïre. Uwo mujyanama wa Mobutu yagize ati : “nabwiye Perezida Mobutu inkuru y’uko Kagame yateye Zaïre, Mobutu araceceka, maze andeba mu maso cyane, arambwira ati ntabwo ari Kagame wateye Zaïre kuko ntiyabitinyuka, ahubwo Zaïre yatewe n’ibindi bihugu by’ibihangange maze bitegeka Kagame kuvuga ko ariwe waduteye. Mobutu yakomeje agira ati: Nubona imbwa iri mu giti hejuru, uzahite umenya ko hari umuntu wayihashyize bitewe n’uko imbwa idashobora kurira igiti ubwayo”! Ikinyoma cyo kuvuga ko Kagame yateje u Rwanda imbere ntabwo cyahimbwe na Kagame, ahubwo ni abanyamahanga asahurira amabuye y’agaciro yiba muri Congo bagihimbye, none ubu abo bazungu nibo bari kuvuga ko Kagame atekinika imibare y’abakene!

Ubutegetsi bwa Kagame bushingiye ku bintu bibiri bikomeye aribyo:

a)Iterabwoba ryo kwica abantu bose Kagame atekerezako banenga ubutegetsi bwe; iryo terabwoba rikaba ryarahahamuye abanyarwanda bose kuburyo badashobora kuvuga akababaro kabo ahubwo bakaba birirwa bakoma amashyi.

b)Ubutegetsi bwa Kagame bushingiye kandi ku kinyoma cyo kubeshya amahanga ko yahagaritse jenoside y’abatutsi kandi ariwe wayiteye. Icyo kinyoma kandi kikaba gishingiye ku icengezamatwara ryemeza ko Kagame yazamubuye cyane ubukungu bw’u Rwanda kuburyo muri iki gihe u Rwanda rubarirwa mu bihugu by’ibihangange ku isi kugeza ubwo na Kagame atumirwa mu nama y’ibihugu 7 bikize ku isi ( G7).

Iterabwoba n’ikinyoma akaba aribyo byicaje Kagame ku ntebe y’ubutegetsi mu Rwanda muri iyi myaka 25 ishize! Inkuru y’ikinyamakuru cya “Financial Times” yasohotse kuri uyu wa kabiri taliki ya 13/08/2019 yakomerekeje bikomeye Paul Kagame bituma afata icyemezo cyo guhagarika ikinamico ryo gusinya imihigo y’uturere ryari ritegenyijwe kuri uyu wa kabiri taliki ya 13/08/2019. Kuri uyu wa gatatu, leta ya Kagame ikaba yasubitse italiki umunsi w’ibyishimo bita “rwandan day” izaberaho, byari biteganyijwe ko uwo munsi uzabera mu gihugu cy’Ubudage kuwa gatandatu taliki ya 24/08/2019!

Inyandiko z’ikinyamakuru cya “Financial Times” zihabwa agaciro gakomeye cyane n’ibigo by’imari bikomeye ku isi bikurikirana uko ubukungu bw’ibihugu buba bwifashe, ibyo bigo ni nka FMI “Fond Monétaire International” na Banki y’isi yose. Kuri uyu wa kabiri taliki ya 13/08/2019, ikinyamakuru cya “Financial Times” kikaba cyasohoye inyandiko yemeza ko imibare yo mu mwaka w’2015 yatanzwe na leta ya Kagame igaragaza ko ubukene bwagabanutse mu Rwanda ari imihimbano (iratekinitse). Financial Times yerekana ko mu byukuri mu mwaka w’2015 ubukene mu Rwanda bwarushijeho kwiyongera aho kugabanuka nk’uko leta ya Kagame yo ibyemeza!

Financial Times ivugako imibare yatanzwe na leta ya Kagame mu mwaka w’2015 yemezaga ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse cyane, yakuruye abahanga mu by’ubukungu ku isi bituma bakora ubushakashatsi bwo kumenya niba ibyo bivugwa ari ukuri koko. Ikinyamakuru “Financial Times “cyandika inkuru zijyanye n’ubukungu cyakoze ubushakashatsi mu Rwanda. Ubwo bushakashatsi bukaba bwaragaragaje ko imibare leta y’u Rwanda yatanze muri Banki y’isi yose ari imihimbano, ibyo bikaba byaramenyeshejwe Banki y’isi yose, bikozwe n’abakozi bayo 5 bayandikiye ibaruwa y’ibanga bayimenyeshako imibare itangwa na leta y’u Rwanda igaragaza ko ubukene buri kugabanuka ari imihimbano. Abakozi ba Banki y’isi yose bari i Kigali bakaba barashatse guhisha icyo kibazo cy’uko leta ya Kigali yahimbye imibare y’iterambere ry’u Rwanda kuko bafatanyije nayo guhimba icyo kinyoma.

Kubera iryo tekinika ry’imibare byatumye Banki y’isi yose iha leta ya Kagame mu gihe cy’imyaka 10 inkunga irenga miliyari 4 z’amadolari y’Amerika; ndetse mu mwaka w’2017 igihe Kagame yari amaze kwiyongeza manda ya 3, Banki y’isi yose yamwongeje andi mafaranga agera kuri miliyoni 545 z’amadolari y’Amerika yo kumushimira ko yateje ubukungu bw’igihugu imbere! Ikibabaje kurushaho ni uko mu gihe cy’imyaka irenga icumi, abanyepolitiki batavuga rumwe na leta ya Kagame harimo n’ababaye muri iyo leta bagiye bagaragaza ibyo banenga muri iri zamuka ry’ubukungu n’imibare y’ubukene, bamwe mu ribo Kagame yarabishe, abandi arabafunga abacitse ku icumu bahunga igihugu!

Ubushakashatsi bwa Financial Times ntabwo leta y’i Kigali ibwemera, Banki y’isi yose nayo ikaba yararuciye ikarumira! Nubwo ibintu bimeze gutyo ariko, ubukene n’inzara bikomeje kwigaragaza mu Rwanda ku buryo buteye impungenege. Iyo ubajije abaturage b’i Kigali iterambere rihari, bakubwira ko umujyi wa Kigali ufite isuku, ndetse iyo suku ikaba yarageze no mu nda y’abatuye uwo mujyi (barashonje)! Kagame yishingikirizaga ko yimye abanyarwanda ubwisanzure muri politiki ariko akaba yarabateje imbere, none ko abanyarwanda bakomeje gutaka ubukene n’inzara ya “Nzaramba “na “Warwaye ryari”, none ubu n’inzobere mu by’ubukungu ku isi zikaba zemeza ko ubukene n’ubusumbane bukabije biri kwiyongera mu Rwanda, Kagame azongera kubeshya iki? Azakomeza kuvuga se ko yakijije abatutsi jenoside kandi nabo bari kumwandikira ubutitsa amabaruwa yo kumusaba guhagarika ubwicanyi n’ihohoterwa barimo gukorerwa na leta ye?

Imbere y’urubyiruko rwari ruteraniye i Kigali, Kagame yibajije umuntu uri kumubwira ko ahimba imibare ari bwoko ki? Igisubizo kiroroshye, uwo muntu umubwira ko atekinika imibare y’abakene mu Rwanda ni umuzungu wamwicaje ku ntebe y’ubutegetsi! Abazungu bazamuye Kagame bakamugeza mu bushorishori bw’igiti, bagakomeza kubeshya ko yazamuye ubukungu bw’u Rwanda, nibo bari kumwibutsa ko ibyo akora babizi, ko bibaye ngombwa bamumanura mu giti bamushyizemo akongera agakoza ibirenge ku butaka!

Veritasinfo.

Exit mobile version