Kagame na Nyiramongi ntabwo bashaka Prince Kid ariwe ishimwe ahubwo bishakira uriya mushinga wa Miss Rwanda. Mu byaha byose barega Prince Kid akaba aribyo twakwita ko aribyo bikomeye nta na kimwe cyamuhamye. Ibi byose nirya tekinika agatsiko kamenyereye. Agatsiko gakomeje kubuza uburyo urubyiruko. Ubu se ko imbaraga z’igihugu ziri mu rubyiruko, umunsi rwahagurutse bazerekeza he?
Aho Ishimwe Dieudonne ntagiye kurangiza nka Mutagatifu Kizito Mihigo? Mwibuke neza umushinga Edouard Bamporiki yibye inuma y’amahoro none na Ishimwe imbuto Foundation igiye kumwiba umushinga we. Ese ko yitwa ngo yasuzumaga ba Miss Rwanda ngo arebe ko ari amasugi yarangiza akabahereza ibifi binini, byo ko bitavugwa? Niyo mpamvu urubanza rwe agatsiko kategetse ko ruberà mu muhezo kugira ngo adashyira hanze ibyo bifi binini