Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Igitugu cya leta ya Kagame kirakomeje. Ingo zirenga ibihumbi 360 zigiye kwimurwa ku gahato

Mu ihurizo: Ingo zirenga ibihumbi 360 zigomba kwimurirwa mu midugudu byihuse
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire kiremera ko hakiri ibibazo muri politiki yo gutuza Abanyarwanda mu midugudu ku kigero cya 70% bitarenze mu 2018.
Iki kigo ariko gishimangira ko hari ingamba ko ingo zo mu cyaro zirenga ibihumbi 360 zigomba kwimurwa byihutirwa aho zitatanye.
Ubushakashatsi bwakorewe mu turere tune na Pro-Femmes Twese Hamwe, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiturire (RHA) cyemera, burerekana ko hakiri ibibazo bikomeye mu gutura mu midugudu, imwe itagira ibikorwaremezo nk’imihanda, amashuri n’ibindi.
Mpayimana Protasis ukuriye iby’imiturire mu cyaro muri RHA amaze kubona iby’ubwo bushakashatsi yagize ati “Kugeza uyu munsi abaturage dutekereza ko bari mu midugudu itunganyije, twavuga inafite ibikorwaremezo bageze kuri 55.8%. Baracyari bake ariko intego ni uko nibura muri 2018 tuzaba tugeze kuri 70%.”
Ubushakashatsi bwakorewe muri Ngororero, Rutsiro, Ngoma na Huye, bwagaragaje ko abari mu midugudu babarirwa kuri 79% bagaragaje ko amavuriro bafite nta byangombwa. Byongeye abangana na 82% bakanenga serivise zihatangirwa.
Abaturage kandi bagaragaje ko bavoma kure hagati ya kirometero 2.6 na km 8.

Mpayimana Protasis ukuriye iby’imiturire mu cyaro muri RHA (Ifoto/Mathias H.)

Bitewe n’ubushobozi bw’igihugu, Mpayimana yavuze ko inzego zitandukanye bireba ziyemeje ko mu gihe cya vuba ibikorwaremezo bigomba kuboneka, ariko nk’ibyoroshye kuboneka nk’imihanda, amashuri abaturage bakayikorera, leta ikagura ibisaba ubushobozi buremereye.
Yashimangiye neza ko hiyemejwe ko ingo zikinyanyagiye zitari mu midugudu zirenga 360 000 zigomba kuba zagiye gutura mu midugudu bitarenze 2018.
Abaturage banagaragaza ko urubyiruko rutagira icyo rukora, hamwe rworoha mu ngeso mbi bagatera inda zitateguye, kuko usanga nta bikorwaremezo byubatswe bashobora guhugiramo.
Byongeye, uvuye ku bikorwaremezo abenshi bazamuye ijwi banenga ko nta bishushanyombonera bihari, kandi n’urubyiruko rugiye kurongora birugora kwigondera ikibanza cyo mu mudugudu.
Mpayimana yavuze ko ikibazo cyo gukora ibishushanyo mbonera gihari, ariko bisaba inzobere n’ibikoresho mu kubiteganya bikanamanikwa ahazubakwa.
Mu kubigeraho, aravuga ko hatangiye kugenda hakorerwa uturere duke duke, tune twararangiye umwaka ushize mu ntara zose, hakaba haratangiye no gukorerwa utundi, bityo bityo.
Ikindi kibazo gikomereye abaturage bavuga kijyanye no guhendwa no kugura ikibanza ahateganyijwe umudugudu, bakifuza ko leta yajya igura ubutaka, ubukeneye akagura na leta.
Kuba Leta yafata izo nshingano, uyu muyobozi yavuze ko bidashoboka, abazitabwaho banateganyirizwa ingengo y’imari buri mwaka ari abatishoboye. Abishoboye bagomba kugurana n’ubufite ahazaturwa, cyangwa bakagura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Pro-Femmes, Bugingo Emma Marie (Ifoto/Mathias H.)

Mu bibazo by’ingutu biri mu gutura mu midugudu, hagaragajwe ko hari aho abaturage batagishwa inama aho imidugudu igomba kujya, hamwe na hamwe igatwara ubutaka busanzwe bwera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Pro-Femmes, Bugingo Emma Marie , , yavuze ko bagiye gukora ubushakashatsi bifuza gufasha politiki ya leta y’imiturire, kuko ahanini amakimbirane y’abaturage ashingiye ku butaka, kandi ari buto, bugomba gukoreshwa neza.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire kivuga ko ikibanza cyaturagamo umuntu umwe, cyajyamo bane.

Exit mobile version