Abanyarwanda baba mu mahanga bazibandwaho mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 22
Minisitiri w’Umuco na Siporo uwacu Julienne, n’Umunyamabanga wa CNLG mu kiganiro n’abanyamakuru (Ifoto/ Niyigena Faustin)
Mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 22 hazibandwa ku gukorana n’Abanyarwanda baba mu mahanga kuko ngo usanga mu bikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside byo guhakana no gupfobya Jenoside hagaragaramo cyane ababa mu Burayi.
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne avuga ko nubwo uko imyaka igenda ishira Abanyarwanda baba mu mahanga na bo bagenda babona ko ari ngombwa kugira uruhare mu bikorwa byo kwibuka, hazashyirwa imbaraga mu gufatanya n’imiryango y’abari mu mahanga ngo bakomeze kumva uburemere, kumva impamvu yo kwibuka cyane ko mu bagenda bagerageza gupfobya no guhakana jenoside n’amateka y’u Rwanda bamwe bari muri ibyo bihugu.
Uwacu avuga ko u Rwanda ruzakomeza gukorana na za ambasade ndetse n’Abanyarwanda baba mu mahanga bazi ukuri mu gukomeza kumenyekanisha ukuri ku mateka ya Jenoside kugira ngo bashobore no guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayihakana bahabarizwa.
Minisitiri akomeza avuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje kugenda igaragara mu buryo butandukanye kandi no mu bantu bari mu byiciro bitandukanye aho avuga ko mu mwaka ushize mu bagaragweho ibi byaha harimo n’abana b’abanyeshuri bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibi ngo bikaba bigaragaza ko ibyo bavuga cyangwa ibyo bakora bishingira ku byo bakura mu miryango.
Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) iratangaza ko nubwo igihari, uko imyaka igenda ishira imibare y’abagaragaraho ingengabitekerezo ya jenoside igenda igabanuka.
Nk’uko bitangazwa na Dr Bizimana Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG avuga ko mu mwaka washize mu bikorwa byo kwibuka hagaragaye abantu bangana na 192 bagaragaweho ibimenyetso by’ingengabitekerezo ya Jenoside aba ngo bakaba benshi barakurikiranwe mu rwego rw’ubutabera.
Dr Bizimana avuga ko ibimenyetso by’ingengabitekerezo ya Jenoside bigaragarira mu byiciro bitatu birimo amagambo asesereza abarokotse jenoside, ibikorwa birimo gutera amabuye ku mazu ndetse no gusiga amaraso ku nzu zabo ndetse n’inyandiko zitera ubwoba cyangwa zitukana (tracte).
Ngo kugeza ubu hamaze kujyaho itegeko rihana ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo ryashyizweho mu mwaka wa 2013, ngo rikaba risobanura neza ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibikorwa biyigize, aho mu ngingo yaryo ya 11 ryerekana ko iyo uwacitse ku icumu ahohotewe azira ko yacitse ku icumu icyo cyaha gikurikiranwa mu mategeko.
Nta bikorwa byo kwidagadura bigomba kubaho mu gihe cyo kwibuka…
Mu gihe bimwe mu bitangazamakuru ngo usanga bitubahiriza gahunda zo gufasha abanyarwanda kwibuka, aho amwe mu maradiyo acuranga indirimbo zitagenewe ibi bikorwa, Minisiteri y’umuco na Siporo iributsa ko nta bikorwa ibyo ari byo byose byo kwidagadura bigomba kubaho muri ibi bihe.
Minisitiri Uwacu ati “Hari aho rimwe na rimwe usanga hari ibikorwa bikorwa ushobora no kubishyira mu cyiciro cyo gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi, umuntu ashobora kubikora kuko atabimenye cyangwa akabyirengagiza, ubundi mu cyumweru cyo guhera tariki ya 7 kugera kuri 13 Mata nta bikorwa byo kwidagadura ibyo ari byo byose byemewe.”
Akomeza agira ati “Indirimbo hakoreshwa izifasha abantu kwibuka, izibahumuriza…iyo mugeze mu gihe cy’ubukwe mushyiraho indirimbo zivuga ku bukwe, iyo mugeze mu gihe cy’urubyiruko hari izo mukoresha, mu gihe cy’icyunamo rero nazo murazifite ndahamya neza ko kuzikoresha biba bitumye mufasha bamwe bafite imitima yakomeretse gukomera.”
Minisitiri w’Umuco na Siporo avuga ko indirimbo ndetse n’ibyifashishwa byose mu bitangazamakuru bitandukanye bikwiye kuba nabyo bifasha abanyarwanda mu gihe cy’icyunamo, kuko ngo hari ibihangano byagiye bihangwa bitandukanye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG avuga ko ubundi abahanzi bahimba indirimbo zirebana no kwibuka Jenoside baka uburenganzira muri CNLG, aho hasuzumwa ibyo bihangano hagamijwe kureba niba nta bihabanye na politiki yo kwibuka n’umurongo ngenderwaho bikabona guhabwa uburenganzira, ngo hakaba hifuzwa indirimbo zihumuriza kandi zubaka abantu kuruta indirimbo zongera kubyutsa ibikomere ngo abantu basubire inyuma.
Ati “indirimbo twifuza ko zajya zitambutswa ni indirimbo zifasha abacitse ku icumu kwibuka, kuko ntago tugomba kwibagirwa, ariko bakibuka biyubaka.”
Kuva mu mwaka wa 1995 kugera mu mwaka waq 2015, ubushakashatsi bwakozwe na CNLG bugaragaza ko ingengabitekerezo ya Jenoside yagabanutse ku kigero cya 84,3%, naho ihungabana ryo riva kuri 3094 mu mwaka wa 2014, rigera kuri 1515 mu mwaka wa 2015.