Site icon Rugali – Amakuru

RWANDA: Icyemezo cyo gukingirana abaturage mu ngo zabo ni icyanzu cyo kurimbura abarenze miliyoni 5 mu gihe gito cyane.

RWANDA:Icyemezo cyo gukingirana abaturage mu ngo zabo ni icyanzu cyo kurimbura abarenze miliyoni 5 mu gihe gito cyane.

1.Paul Kagame yihutiye gufata icyemezo cyo gukingirana ku ngufu abaturage mu ngo zabo abeshya ko agamije kubarinda kwandura Coronavirus. Nyamara mu by’ukuri sicyo agamije.

  1. Mu Rwanda abaturage barenga 80%( miliyoni 9!) ni ababona icyo kurya cya buri munsi kubera ko bakoze nyakabyizi. Kandi Kagame arabizi neza.
  2. Kubafungira mu ngo zabo utabahaye inkunga y’ibyo kurya ni ukubashumuriza inzara ngo ibatsembe mu gihe kitarenze iminsi 15.

  3. Gukingirana abaturage mu ngo zabo si UMUTI , si n’URUKINGO rwa Coronavirus!

Kuki abanyabulayi bafashe umwanzuro wo kwifungirana ( Confinement)?

  1. Coronavirus ikwirakwira vuba cyane kandi igafata umubare munini cyane w’abantu. Ariko abo ifashe bose siko barwara kandi siko ibica.

6.Mu bafashwe nayo hari abazahazwa nayo mu buryo bwihuse( cyane cyane abasaza , abakecuru n’ abandi basanganywe integenke z uturemamubiri) bagakenera gufashwa n’ abaganga kandi hagakenerwa ibyuma kabuhariwe bibafasha guhumeka. Ibi byuma kimwe n’ibyumba byo kubakiriramo mu bitaro nibyo bidahagije hano mu bihugu byateye imbere….ariko Leta zikaba ziri gukora ibishoboka byose ngo ibyo bibura biboneke mu maguru mashya.

  1. Niyo mpamvu bahisemo guhatira abaturage babo KWIKINGIRANA mu ngo zabo kugira ngo bagabanye umuvuduko w’ imibare y’abandura buri munsi bityo bihe Leta kubona UMWANYA wo gutunganya ibyumba no kugura ibyuma bifasha ubuhumekero bw’ abarwayi, gukomeza gushakashaka umuti ndetse n’urukingo.
  2. IGIKWIYE KUMVIKANA ni uko Leta zo mu bihugu byateye imbere mbere yo kwemeza abaturage kwikingirana mu ngo zabo by’ igihe gito, zafashe ingamba zihamye zo guha abaturage inkunga ihagije izatuma nta n’umwe muri bo UZICWA n’INZARA…kuko nyine inzara yica vuba kandi nabi kurusha Coronavirus!

  3. Ikibazo kiri mu Rwanda ni uko Paul Kagame yihutiye gufata icyemezo cyo gufungirana abaturage b’u Rwanda mu ngo zabo nk’ uko byakozwe i Bulayi (Copy and paste) nyamara azi neza ko nta bushobozi igihugu gifite bwo KUBARINDA KWICWA n INZARA.

10.Bishatse kuvuga ko icyemezo cya Kagame kigamije kurimbura abanyarwanda barenga miliyoni 5 mu gihe gito cyane . Ese yabikoreye ubujiji ? Kwibonekeza se? Yaba se afite inyungu mu kurimbura bidasubirwaho abenegihugu bangana kuriya ?

UMWANZURO: Niba Leta ya Kagame ishaka koko gufasha abaturage;

  1. Leta nikureho icyemezo cyo gufungirana abaturage mu ngo zabo, bose basubire mu mirimo yabo,
  2. Leta nifata Sitade amahoro n’izindi Sitade zose ziri mu gihugu izihindure ibitaro byakira abatangiye kurwara.

  3. Leta nikore ubukangurambaga bwimbitse buhugurira abaturage ibikorwa byiza bituma batandura bwangu nko kwirinda kwitsiritanaho , gukaraba neza intoki n isabune kandi kenshi….

  4. Leta nirekure imfungwa ZOSE zitahe mu miryango yazo Coronavirus itarabatsemba bose uko bangana.

  5. Leta nikomeze ishakire imfashanyo z’ imiti n ibiribwa abarwayi ba Coronavirus.

  6. Leta niteganye IRIMBI rigari ry’ abazagitanwa n’ iki cyorezo ntibiharirwe imiryango yabo yonyine.

7.Leta nihe abaturage AMAKURU y’ukuri kuri iki cyorezo, ireke kubabwira imibare mito idahuye n ukuri ku banduye n’abahitanywe n iki cyorezo.

Bitabaye ibyo POLITIKI yo kwiyerekana neza imbere y’ abazungu irahitana umubare munini cyane w’abanyarwanda barenze abakwicwa n iki cyorezo . Cyangwa se RUBANDISHONJE ihagurukane Kagame imuvudukane we n’ abamushyigikiye muri gahunda yo kurimbura abaturage hakireshejwe kubicisha inzara.
Ushaka kumva icyo REVOLISIYO ya CORONAVIRUS bivuze yahera n’aho.

Padiri Thomas NAHIMANA,
Perezida wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro.

Exit mobile version