Intambra iri kubera muri Ethiopia uyu munsi yagobye gutuma buri wese ukomoka muri Africa yibaza byinshi kuko ejo dushobora kubyuka tukumva ibiri kubera muri iki gihugu byabaye nkibyabaye mu Rwanda cyangwa Libya! Kuberi iki? Ethiopia iri mu bihugu bya Africa biteye imbere cyane kandi n’ igihugu gifite icyo kimariye Africa k’urugero runini cyane , ubu nta muntu numwe kwisi utazi indege za #EthiopianAirlines kuko niyo ya mbere ku mugabene wa Afrika rifite indege nyishi cyane 128, kandi ryizewe kuburyo 55% by’ igendo zo ku mugabane wa Africa bikorwa na #EthiopianAirlines. Ibi abazungu ntabwo babyishimiye cyane kuko ama sosiyeti yabo adashobora gutwara isoko Ethiopian airlines cyane cyane ko ibiciro byayo bihendutse cyane, abenshi bashaka amatike ahendutse bisunga iyi sosiyeti ikindi iyi sosiyeti irizewe cyane kuko ifite indege nziza, abakozi bafite uburambe mu kazi umutekano wingenzi wizewe , nuburaro bwiza ugeze #Addis Abeba kumurwa mukuru wa Ethiopia.
Sibyo gusa Ethiopia yarimo yubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa mbere ku mugabane wa Africa runini ibi bikaba bishobora gutuma ibihugu byinshi bibona umuriro maze bigateza imbere Africa, ibi nabyo umuzungu ntabyishimiye na gato. Ikindi Ethiopia yimye amasoko abazungu iyaha China ibyo nabyo ntibyabaguye neza kuko iki gihugu abazungu barashaka kukigenzura kubera bahaza keshi bitaba amanama y’Ishirahamwe ry’Ubumwe bwa Africa risanzwe rifite icyicaro Addis Ababa muri Ethiopia, urumva kuba baza kashi ariko batahafite ijambo ibi nabyo bituma bumva ko bagomba gukora ibishoboka byose bagashyiraho ubutegetsi bashaka bubaha ibyo bashaka byose , ubu rero havutse ikibazo cya Tigray bahita bavuga bati ngiyi iturufu turayibonye yo gusambura Ethiopia nkuko bagize Libya. Ethiopia niramuka isenyutse nkuko babikoze muri #Libya ya Kadaffi intambara zurutavana zizakwira mu karere kose ibihugu bihana imbibi na Ethiopia harimo Kenya , Sudan, Uganda , Somalia nabyo hazavukamo ibibazo.
Ikibabaje nuko ibi biri kuba twitwa ko dufite #Africanunion, ubumwe bwa africa busanzwe bufite icyicaro hariya muri Ethiopia nyine ariko abagabo n’abagore banyakwubahwa bahora baza kuhakoranira baricecekeye ubu ntaco barimo bakora ngo babuze abarwanyi ba TPLF gusenya #Ethiopia kuko ubusanzwe abakuru benshi b’ibihugu bya Africa birebera inda zabo ariko ntibajya bafungura amaso ngo barebe ko umuzungu bakorera yibera iwe hatekanye kuko murabizi muri Africa nta nganda zikora intwaro tugira abo bazungu barazicura ariko ubucucu bwacu tukemera ko baziduha k’ubuntu cyangwa tukanazigura hanyuma tugahindukira tukazikoresha mukwisenyera ibihugu byacu no kwica abavandimwe.
Ikindi kibabaje nuko aba bazungu iyo bamaze kukubeshya ukisenyera bahita baza bakavuga ko batari bazi ko ariko bizagenda kandi ntibanagaruka ngo bagufashe kubaka ibyo wisenyeye. Ubu Libya yari yifite yarasenyutse. Syria yagize imana yitabaza Russia, murebe ibiri kubera muri Yemeni, #Afganistani nukwo, #Irak nahandi henshi tuzi hasenyutse. N’ ukuri abategetsi ba Africa bari bakwiye guhaguruka bakarwanaho Ethiopia ku kiguzi icyaricyo cyose byasaba kuko Ethiopia nisenyuka Africa izaba isenyutse yose. Ntibakwiye gutegereza ngo ibe nka Libya iteye agahinda uyu munsi. Mwibuke ibyo twavuze hejuru ko indege za Ethiopian Airlines arizo zitwara abagenzi benshi ku mugabane wacu, twese tuzagirwaho n’ingaruka ziyi ntambara.
Ethiopian Airlines ifite ubu indege 128 zose zikora. Ibyo abazungu byatumye babura isoko kandi bibananira no guhiganwa nayo kuko imaze imyaka myishi muri uru rudandazwa. Imana itabare Africa, Imana irinde Ethiopia. Wowe umaze gusoma iyi nkuru wumva hokorwa iki? Niki gituma intambara zidashira ku mugabane wa Africa. Hakorwe iki? Abaturage ba Africa bazakomeza barebere abategetsi bayo bashyire inda zabo imbere aho gushyira inyungu z’ibihugu byabo na Africa muri rusange kugeza ryari?