Abubaka Kigali Convention Centre baravuga ko bagaburiwe ibiryo bihumanye
Bamwe mu bakozi b’ikigo D&T Group cy’Abanyaturukiya bari gushyira umuriro n’amazi mu nyubako ya Kigali Convention Centre, bavuga ko bafite ibibazo by’uburwayi bakeka ko batewe n’amafunguro baheruka guhabwa ku kazi, gusa nta muganga wemeje izo mpamvu bavuga.

Aba bakozi b’iki kigo batifuje ko amazina yabo atangazwa babwiye IGIHE ko kuwa 28 Werurwe ari bwo bazaniwe imigati irimo inyama zapfuye, arizo bavuga ko zabateye ibibazo.
Yakomeje nagira ati ‘‘Twumvaga dufite ikibazo ariko ntitwabyitaho, tujya mu kazi bisanzwe. Bukeye bamwe batangira gutaka umutwe, umuriro mwinshi kuruka no gucisha hasi, bamwe bati ni malaria, tugeze aho twumva ibintu birakomeye, tujya kwa muganga baratubwira ngo twariye ibiryo bihumanye, badusangana ‘infection’ yo mu mara.”
Undi we yagize ati “Naje kujya kwa muganga, n’ubu ntabwo ndi gukora. Kwa muganga babonye ko ari microbe twariye, na raporo zo kwa muganga zirahari. Naje gufatwa mu ma saa munani z’ijoro, ndihangana nza kukazi ariko nza kunanirwa njya kwivuza.”
Umwe mu baganiriye na IGIHE, yavuze ko yivurije ku bitaro bya Polisi ku Kacyiru, bagenzi be bagana amavuriro atandukanye ariko ntawe azi washyizwe mu bitaro.
Aba bakozi bavuga ko batazi neza aho ibyo bagaburiwe byaturutse, gusa amakuru IGIHE ifite ni uko byavuye muri Hotel imwe yo mu Mujyi wa Kigali.
Ushinzwe ibijyanye n’amasoko muri iyi Hotel yabwiye IGIHE ko bari basanzwe bafite isoko ryo kubashyira imigati ishyirwamo ikindi kintu hagati (Sandwich Felice) yafatwaga ku igaburo rya saa sita, nyuma baza gusaba ko hajya hashyirwamo inyama gusa buri munsi, ariko Hotel igasanga bijyanye n’isoko ryatanzwe bitavamo.
Yakomeje agira ati“Ntekereza ko bashobora kuba baravuze ngo tuvuge ngo ibintu ntibimeze gutya kugira ngo iryo soko ribe ryanahagarara.”
Uyu mukozi yavuze ko ikibazo cy’ibiribwa bitameze neza batigeze bakimenyeshwa, cyangwa ngo habe hari n’urundi rwego rwitabajwe nka polisi niba byarabaye koko.
Gusa ngo iryo soko ry’imigati ryabaye rihagaze kubera kutumvikana ku byo bagomba kubagaburira. Ubwo yaganiraga na IGIHE kuri uyu wa Gatandatu, yavugaga ko hashize nk’icyumweru rihagaritswe.
Ubuyobozi bw’ibitaro bikuru bya Polisi ku Kacyiru nka bimwe mu bitaro byivurijweho n’abahuye n’ikibazo, bivuga ko nta mukozi wa Kigali Convention Centre wavuwe ngo bamubwire ko yariye ibiryo byahumanye, uretse ko hashingiwe ku bimenteso uwarwaye yavugaga, bamubwiye ko bishobora kuba imwe mu mpamvu.
Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Polisi ku Kacyiru, CP Nyamwasa Daniel, yabwiye IGIHE ko nta muntu bashyize mu bitaro cyangwa ngo bamwohereze ahandi, ahubwo ngo uwo bakiriye bamuhaye imiti arataha kandi kuba ataragarutse ni uko bitari bikomeye.
Yagize ati “Twakiriye umuntu umwe gusa, bapima umusarane basanga nta kirimo, bapima ‘globules Blanc’ nabyo biba uko, noneho bamubwira ko bishobora guterwa n’udukoko (infection salmonellose), bishobora kuva kubyo umuntu yariye, ariko ntitwakwemeza ko ari ibiryo bihumanye kuko nta bizamini bindi byakozwe.’’
CP Nyamwasa yavuze ko uwo wivuzaga yavuze ko ameze nabi ariko abaganga babura icyo arwaye, ababwiye ko ananiwe bamwandikira ikiruhuko cy’iminsi ibiri gusa arataha.
Bivugwa ko hari abakozi benshi batarasubira mu kazi kubera ubwo burwayi, ndetse imibare ishidikanywaho ikavuga ko abagize ibibazo nyuma yo kurya iyo migati bari hagati ya 20 na 50.
Kigali Convention Centre ni inyubako itegerejwe cyane mu Rwanda, aho izaba ifite igice kigezweho gikorerwamo inama hamwe na Hotel y’inyenyeri eshanu. Byitezweho ko izafungurwa ku mugaragaro muri Kamena uyu mwaka.