Batsindiye akazi muri REB ntibagahabwa
Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) kiravuga ko hari abantu bagipiganiyemo imyanya bakayitsindira ariko ntibahabwe akazi, biturutse ku mavugurura yabaye mu buryo busa n’ubutunguranye.
Raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’abakozi ba Leta y’umwaka wa 2014/2015 igaragaramo abagabo babiri bakoze ibizamini by’akazi mu Kigo cy’igihugu cy’uburezi REB, ndetse baranabitsinda ariko ntibashyirwa mu myanya batsindiye.
REB ivuga ko abo bantu bari bakoze ikizamini cy’akazi, ariko nyuma yo kugikora biba ngombwa ko haba amavugururwa no muri ya myanya bari bapiganiwe, bituma abayitsindiye batabona aho bajya.
REB ivuga ko kugeza n’ubu igitegereje ko amavugururwa yakozwe yemezwa kugirango barebe niba hari indi myanya iboneka.
Mu ntangiriro z’icyumweru gishize ubwo REB yasobanuraga ibibazo byagaragaye muri iyi raporo, Abadepite bahuriye muri Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage bibajije niba abari baratsindiye imyanya bazabona imyanya yabo amavugurura narangira cyangwa bazatahira aho.
Depite Rusiha Gaston yagize ati “Nagira ngo mumare impungenge komisiyo y’Inteko niba amavugurura mwavuze muri REB yararangiye, niyemerwa aba bakozi bazashyirwa mu myanya bari batsindiye?.”
Gasana Janvier, umuyobozi wa REB yavuze ko aba bakozi batashyizwe mu myanya kubera amabaruwa yavuye muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’umurimo (Mifotra) mu bihe binyuranye, ariko ko amavugurura y’imyanya y’akazi yakozwe niyemerwa bazahabwa imyanya yabo.
Yagize ati “Byemeranyijweho ko mu miterere ya REB ivuguruye nitujya kongera gutangaza imyanya, tuzabanza kureba muri ba bantu bakoze ibizamini, hanyuma abujuje ibisabwa ku myanya ihari bakayijyamo, abo bidashobotse tukabibamenyesha. Icyo dutegereje ni uko iyo miterere ivuguruye y’ikigo yemerwa.”
Gasana avuga ko atari Niyibizi Damien na Kabandana Alexis gusa batahawe imyanya batsindiye muri REB, ahubwo ko hari n’abandi batagejeje ikibazo cyabo kuri komisiyo y’abakozi ba Leta, ariko ko bose bazagerwaho mu gihe imyanya mishya izaba igiye gutangazwa nabo bashyirwe aho bishoboka.
REB kandi yari yavuzweho ikibazo cyo kudaha imperekeza abakozi bakoraga mu icapiro ry’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutegura integanyanyigisho, ariko ivuga ko mu gihe gito gishoboka iba yamaze kwishyura abo bakozi.

Umuyobozi mukuru wa REB Gasana Janvier (iburyo) asobanurira abadepite ikibazo cy’abakozi batsindiye akazi ntibagahabwe