Radiyo Itahuka
Umwihariko w’iki cyunamo 22:
- Nibwo bwambere umunyamabanga wa loni avuga ko kutohereza ingabo mu Rwanda guhagarika jenoside byatewe nuko FPR yabyanze ahubwo ivuga ko atari ngombwa.
- Perezida Obama ubwo yavugaga ijambo rijyanye no kwibuka nibwo bwambere yavuze ko yifatikanyije n’abarokotse bose, ndese anifuriza iruhuko ridashira abanyarwanda bose bishwe muri 1994, aho yavuagag abatutsi, abahutu n’abatwa.
- Nibwo bwambere Ibuka itigaragaje nkibisanzwe bitewe nuko itakicyizewe kwa Kagame
- Nibwo bwambere leta ya Kigali ishinjije abashyaka atavuga rumwe nayo harimo na RNC rigizwe ahanini n’abantu bahagaritse jenoside kandi barimo n’abayirokotse.
- Nibwo bwambere leta ya Kigali ishize list ya banyamahanga mu byiciro yita ko bahakana jenoside kandi mu byukuri ari uko bashyira FPR hanze bavugisha ukuri.
- Nibwo bwambere mu minsi yambere y’icyunamo hafungwa abantu benshi barimo n’abayobozi bashinjwa kugira ingengabitekerezo ya jenoside.
- Nibwo bwambere hasubitswe urugendo rwo kwibuka kubera ikirere, ibintu biha agaciro gake abibukwa.
Source: