Mu gihe umwaka ushize ubuyobozi bw’umurenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo bwavugaga ko hakurikijwe amakuru yagiye atangwa n’abacitse ku icumu rya Jenoside muli uwo murenge nta murambo n’umwe usigaye utarashyingurwa mu cyubahiro; ni mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Werurwe 2018 mu Murenge wa Gatsata , akagari ka Karuruma , umudugudu wa Kizigenza hafi y’ibigega bya Essence hamaze kuvumburwa icyobo basanzemo imibiri y’abantu bagera kuri 25 nanubu bataramenyekana bivugwa ko ari abatutsi bishwe n’interahamwe muli Jenoside yo muli Mata 1994, kikaba cyararatahuwe n’umupagasi wari wahawe ikiraka cyo gucukura W.C aho hantu, iyo mibiri ikaba yarasanganywe indangamuntu mu byangombwa byayo zari zigifunitse mu dusachets nkuko byemezwa n’ubuyobozi na police ku buryo twashatse kumenya ba nyirazo neza ngo turebe abo bantu abaribo neza aliko ubuyobozi ntibushake kuzerekana.
Andi makuru y’abaturanyi baturiye icyo cyobo bativuze kubera umutekano wabo bo baremeza ko iyo mibiri atari iy’abatutsi bazize Jenoside ahubwo ko ari abaturage bananiwe guhunga rugikubita ubwo ingabo za APR zari zimaze gufata Gatsata akaba arizo zabasogose dore ko kuva taliki ya 12/04/1994 abatuye mu Gatsata benshi bari bamaze guhunga berekeza iya Nyabugogo bakomeza Gitarama n’ahandi uko izo ngabo z’inkotanyi zagendaga zihigarulira aliko nako zihacukura ibyobo zarundagamo abo zisanze bose bagihumeka.
Abo baturanyi bakomeza bemeza ko mbere yuko bahunga Gatsata ku mataliki ya 10 na 11/04/1994 bari basize bashyinguye imirambo y’abatutsi bose bari bishwe mu gihe cy’umunsi umwe hifashishijwe ubuyobozi bwariho icyo gihe kandi ko ntabashyinguwe mu mva imwe barenga babili dore ko batari na benshi kubera ko ubwicanyi mu Gatsata ahanini bwakozwe nabari abajeppe mu gihe cy’iminsi ibili gusa mbere yuko APR ihafata nkuko bivugwa.
Kuri uyu wa kabili rero taliki ya 13/03/2018 akaba aribwo iyo mibiri yatunganijwe (kwozwa) itegereje kuzashyingurwa mu gihe cy’icyunamo, hagati aho nkuko nabivugaga ko hatajya habura inzirakarengane zibyitirirwa bamwe mu baturage naganiriye nabo abitwa Ntaganda, Kalisa n’abandi… bari barafungiwe Jenoside aliko bakaza kurekurwa bakaba bari mu mazi abira bateganyirizwa gusubira mu bihome, bashinjwa ko batigeze batanga amakuru yose kugeza ubwo hatahuwe indi mibiri, ubuyobozi bw’umurenge n’ubushinjacyaha bwa police bukaba bubarindishije ijisho kugeza igihe iyo mibiri izashyingurirwa mu minsi yagenewe icyunamo no kuzitabira uwo muhango bose. Baturage rero musenge cyane birabe ibyuya ntibibe amaraso !
Byanditswe ku wa 26/03/2018, na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.