Site icon Rugali – Amakuru

Rwanda: Ibifi binini byamize Miliyali 210 z'Amanyarwanda none barashaka kuzirukisha Udufi duto!

Abakozi 10 b’ibitaro bya Kirehe, Huye na Nyamasheke batawe muri yombi ku itariki ya 11 Gicurasi 2016, bakekwaho gukoresha nabi imitungo y’ibyo bitaro.
Abakekwa barimo abahoze bayobora cyangwa bakiyobora ibitaro, abacungamari, abashinzwe abakozi n’abagenzuzi, bakaba bakekwaho kunyereza no gukoresha nabi agera kuri miliyoni 800 z’amanyarwanda.
Batanu muri abo bafashwe bagikorwaho iperereza ku bitaro bya Kirehe, barimo uwahoze abiyobora, Dr. Jean Nepomscene Uwiringiyemungu, Zophonie Gapingi Hakizimana wari ushinzwe abakozi, umucungamari witwa Mukantagara Angelique, umugenzuzi witwa Niyonzima Tadeyo ndetse n’ushinzwe imirire witwa Dukuzeyezu Diogene.
Polisi iravuga ko amafaranga yaburiwe irengero ku bitaro bya Kirehe hakoreshejwe impapuro mpimbano.
Ku bitaro bya Kibogora mu Karere ka Nyamasheke, abakozi batatu babyo barimo umuyobozi wabyo, Dr. Nsabimana Damien, ushinzwe ubuyobozi witwa Kadogo Aimable ndetse n’umucungamari witwa Izabiriza Bernadette, ubu bose bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruharambuga.
Hagati aho kandi, ku bitaro bya Nyanza, uwahoze ari umucungamari wabyo witwa Mukamana Damarce na we yatawe muri yombi hamwe n’undi wahoze ari umucungamari muri ibyo bitaro witwa Umutesi Placidie, nyuma y’igenzura ryakozwe na Minisiteri y’Ubuzima kuri ibyo bitaro.
Source: Izuba Rirashe

Exit mobile version