Ntabwo nashatse gukora ubusesenguzi Ku kiganiro cy’ubumwe n’ubwiyunge cyakozwe na Noble Marara na bagenze be kuri radio inyenyeri, gusa mbere yuko navuga kuri bimwe abanyarwanda baba bahuriyeho bashingiye ndetse no ku bakurambere twaba duhuriyeho n’ibisekuru anaribyo byazana ubumwe, navuga ko ikibazo cy’ubumwe n’ubwiyunge gishingiye ku kwikanyiza gushingiye ku bwoko mu bategetsi.
Nkuko Mme Prudentienne yabivuze, umwero uturutse ibukuru ukwira hose, bivuze ko niba ubutegetsi ubwo aribwo bwose bwikanyije, bugakoresha akarengane gashingiye ku moko mpaka no mu baturage bigeramo. Akarengane gakorwa n’ubutegetsi niko kazana amacakubili mu baturage, niko kabuza ubumwe n’urukundo mu banyarwanda. Ntabwo abana bavukana bashobora kumvikana, ntabwo bashobora kugira ubumwe igihe ise wabo atonesheje bamwe akirengagiza abandi. No mu gihugu ni uko. Perezida afatwa nk’umubyeyi w’igihugu. Umutegetsi wese aho ava akagera yewe nuyu gitifu, iyo atonesheje bamwe akurikije ubwoko cyangwa ibindi mpaka ubumwe n’ubwiyunge birabura.
Ikibazo cyakunze kuvugwa kijanye no kwita abantu abavantara, nkibona gutya: ibi biba hose, kandi biterwa n’imyifatire y’abamwe bitewe nuko batoneshejwe. Kubigabanya ni ugukuraho uko gutonesha , ni ugukuraho akarengane.
Akarengane niko gatuma haba imvugo nk’iyi, abatoneshejwe barishongora, noneho abadatoneshejwe bakinuba bakavuga imvugo ibonetse yose.
Ejo dushobora kumva indi mvugo kuko akarengane niko gatuma haba imyitwarire mibi.
Ka ngaruke rero kuri bimwe byaba biduhujije ndetse binerekana aho ururimi rumwe mu banyarwanda rushobora kuba rwaraturutse.
Kuba tuvuga ururimi rumwe bifite aho byaturutse. Ururimi umuntu arwigishwa na nyina na se, arukura kuba babyeyi. Bityo rero niba dufite ururimi rumwe bifite aho byaturutse, ku babyeyi bamwe ataribyo tuba dufite indimi nyinshi.
None niba abo babyeyi ntaho baribahuriye twamenya dute ururimi rumwe kavukire dute?
Abanyarwanda benshi bafite aho bahuriye cyane cyane ku isabirana ryagiye riba hagati y’imiryango mbere yuko uRwanda rubaho,nyuma nanubu. Kumenya amateka ya Gihanga byadufasha, kandi ashobora kuba ari menshi kurusha uko tuyazi.
Nkuko tubivuze hejuru aha , gushaka kwa Gihanga mu basinga no gushaka kwa se Kazi mu bazigaba byatumije haguka imiryango myinshi ifite aho ihuriye (abatutsi/abahutu) , bikaba binafitiye abanyarwanda akamaro k’ubumwe bushingiye ku maraso.
Aba twumva ba kanyarwanda na ba Nyirarucaba bavutse ku mwamikazi anariwe wabaye uwambere mu bagabekazi Nyamususa umusingakazi umugore wa Gihanga. Gihanga yagize abandi bagore b’abahutukazi, birumvikana ko abo yabyaye kuzindi nshoreke batavugwa.
Kubera ko se wa Gihanga yari yararongeye mu bazigaba hari umubano mwinshi hagati y’abazigaba n’abanyiginya, hakanaba umubano mwinshi hagati y’abasinga n’abanyiginya. Nikimenyimenyi abazigaba in abase b’abanyiginya.
Kugirango ubumwe bugaruke ni uko twasubira inyuma tukava muri Hutu/ Tutsi ahubwo tukinjira kure kwa zigaba -nyiginya-singa-nyiginya- banda, tukareba aho duhuriye, kuko kuvuga “ndi umunyarwanda ” gusa utavuga ico ibyiye abanyarwanda mu inyungu zabo za buri munsi, yewe utashobora kubasobanurira impamvu bafite umuco umwe, ururimi rumwe ntibihagije kugirango ubumwe bugerweho.
Urusobekeranye rwo gushingirana rwakabaye umurage mwiza aho kugirango rutubere amahano.
Iyo miryango yashingiranye ikwiye guhana imikono.
Amakosa abazigaba n’abasinga bakoze mbere ya 1500 niba ahari agakosorwa na none amakosa abanyiginya bakoze agakosorwa.
Abega bakomeje kurekerereza k’ubutegetsi kugezaho babubonye nyuma ya 1500 aribwo batangiye kuba abagabekazi, nabyo byavugwaho, ndetse tukanavuga ku ntambara yo k’urucunshu.
Twibuke ko ugushingirana kwabaye hagati ya Mibambwe I na Mashira umubanda w’induga, ugushingirana hagati ya Gihanga na Jeni rya Rurenge umusinga, hagati ya Kazi se wa Gihanga na Kabeja umuzigaba bifite imfatizo nini cyane mubyo kubaka uRwanda rw’ubumwe.
Uretse nuko Nyirarucaba yari intwari kwase Gihanga amavu n’amavuko ye adasanzwe: Nyirakuru kuri nyina yari umuzigaba naho nyina Nyamusus yari umusinga.
Ibyo byatumaga abanyiginya bisanga hamwe n’abahutu. Twibuke ko mu ngoma za mbere 12 z’abanyiginya abagabekazi umunani bari abasinga.
Kuba abagabekazi bari bategekana n’abahungu babo byatumije haba ibibazo bikeya hagati y’abahutu n’abatutsi. Ikibazo cyatangiye nyuma ya 1500 .Kuko abasinga n’abazigaba batswe gutegeka , nta muhutukazi wemerewe kuba umugabekazi, ubutegetsi bw’abagabekazi bwefashwe n’abega , ikibazo cyo kwikanyiza gihera aho kuko umugabekazi yategekanaga n’umwami kandi yaharaniraga umuryango we, ubwoko bwe , bityo ugutegekana, gusaranganya imitegekere kw’amoko yose kurangirira aho , kwikanyiza kwarakomeje ariko kwazanye intambara yo k’urucunshu kuko umugabekazi w’umwega ariwe nyina wa Rwabugiri yifuzaga ko no mu bega havamo umwami.
Uko kwikanyiza rero niko kwica ubumwe niko kwica ubwiyunge na niko gukomeje ubu. Uko kwikanyiza na niko kwazanye ikibazo cya nduga /kiga.
Umuti in ukurwanya ukwikanyiza, kurwanya akarengane aho kaba gaturutse hose, ni ukumvisha abanyarwanda impamvu bafite ururimi rumwe n’impamvu ukuri n’amateka yacu ari ngombwa.
Dr Ngiruwonsanga Tharcisse