Ku gicamunsi cyo kuwa gatatu kuri kaminuza yigenga ya Kigali Institute of Management University (KIMU) i Kanombe umunyamakuru yahasanze abarinzi gusa, hari nyuma y’itangazo rivuga ko ihagaritse ibikorwa byayo.
Abigaga kuri iri shuri rikuru bavuze ko batunguwe n’iyi nkuru kandi bafite ibibazo birimo; aho bazerekeza, abashobora kuba barishyuye niba bazayasubizwa, abari bagiye kurangiza, n’ibindi…
BBC yagerageje kuvugana n’abakuriye iyi kaminuza ariko ntibirashoboka, gusa iyi kaminuza mu itangazo ryayo ivuga ko mbere hari harabaye inama n’imyanzuro ihagarika amasomo by’agateganyo.
Amashuri makuru na za kaminuza byafunguye mu kwezi gushize nyuma y’amezi arindwi afunze kubera icyorezo cya Covid-19.
Itangazo ry’iyi kaminuza rivuga ko impamvu yo guhagarika ibikorwa by’iyi kaminuza ari ikibazo cy’ubukungu.
Hagati muri uyu mwaka, minisiteri y’uburezi yahagaritse kaminuza eshatu zigenga kubera ibibazo by’imicungire mibi y’umutungo no kudatanga ireme ry’uburezi.
Abanyeshuri n’abarimu baganiriye na BBC bavuga ko kuri kaminuza ya KIMU, yashinzwe mu 2005, naho ibibazo by’imicungire mibi byari bimaze imyaka itatu biharangwa.
“Twaheze mu gihirahiro”
Bamwe mu bigaga hano bavuga ko batunguwe no kumva ko ishuri ryabo ryahagaritse ryafunze, ndetse bavuga ko bigoye, mu buryo bw’ubushobozi, kubona ahandi bakomereza.
Umwe yabwiye BBC ati: “Twaheze mu gihirahiro, ntituzi amaherezo, batubwiye ko tuza tugafata indangamanota ku bagifite amasomo batarakora.”
Ikigo cya leta gishinzwe amashuri makuru na za kaminuza (HEC) cyasabye abakuriye KIMU gutanga urutonde rw’abanyeshuri bayo ngo bafashwe nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru The New Times.
Nubwo iri shuri ryasabye abaryigaho kuza gufata indangamanota zabo ngo bajye ahandi, hari abanyeshuri babwiye BBC ko hari abarimu banze gutanga amanota kuko bamaze igihe badahembwa.
Umwe mu barimu ba hano utifuje gutangazwa ntiyahakanye ibi bivugwa n’abanyeshuri, yabwiye BBC ko iyi kaminuza imurimo ibirarane byinshi by’imishahara.
Undi munyeshuri ati: “Nigaga mu mwaka wa nyuma, twari turi kwandika ibitabo, [ibi] ni ibintu byadutunguye, kugira ngo ujye ku yindi kaminuza usigaje igihe gitoya ni ibintu bigoye.”
Aba banyeshuri baribaza kandi niba KIMU izasubiza amafaranga abanyeshuri bari basanzwe bishyura umwaka wose mbere.
Iri shuri abaryigagaho bavuga ko bagera hafi ku 1,500 biga mu mashami y’imiyoborere, icungamari n’ikoranabuhanga.
BBC Gahuza