Ibibazo byugarije u Rwanda harimo nuko abaturage ubu bafite ubushobozi bucye bwo kwishyura mitiweli n’ikimenyetso gikomeye cyuko mu Rwanda hari ibibazo by’ubukungu. Ariko ikibabaje nuko leta ya Kagame n’Intorehamwe bakomeje kubeshya ko ibintu bimeze neza kandi ariko bakomeje kunangira banga kwemera ko bafite ibibazo ngo basabe imbabazi.
Igiteye impungenge kurusha nuko ubu abaturage bugarijwe n’inzara kuburyo kubera imirire mibi indwara zigiye kubamara kandi nta bushobozi bafite bwo kwifuza kubera ko ubu abenshi badashobora kwirihira mitiweli. Ese niba leta ya Kagame n’Intorehamwe banga kuvuga ibi bibazo byugarije igihugu, umunsi ibihumbi n’ibihumbi bapfuye bazize inzara aho bazabitubwira? Ese nibatabivuga tukazabimenya nyuma bazibihanirwa nande? Banyarwanda rero muri mu gihugu ni mushirike ubwoba maze muvuge ibibazo bibugarije kuko aho gupfa ndi ikiragi napfa mvuga!
https://youtu.be/Za0r1MM73Qs